Gicumbi: Abarenga ibihumbi bitatu bavuwe amaso n’abaganga b’inzobere mu minsi 9 gusa.

Abaturage 3737 bo mu Mirenge inyuranye mu Karere ka Gicumbi n’ahandi mu gihugu, barishimira ko bavuwe indwara z’amaso, bikaba bibongereye icyizere cyo gusubira mu mirimo yabo ya buri munsi bari barabujijwe n’ubwo burwayi.

Bavuwe n’impuguke z’abaganga bagera kuri 40 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo na Canada, nyuma y’iminsi ikenda bamaze mu karere ka Gicumbi bakaba bavuye 3737.

Ni igikorwa cyatangiriye mu Kigo Nderabuzima cya Ruhenda kiri mu murenge wa Byumba tariki 22 Gicurasi, gisozwa ku itariki 02 Kamena 2023, aho cyitabiriwe n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi no mu tundi duce tunyuranye tw’igihugu.
Umwe mu bavuwe, yabwiye Kigali Today ko bimugaruriye icyizere cyo kongera gukora akiteza imbere, nyuma y’uko uburwayi yari afite bw’amaso bwari bwaramuhagaritse mu mirimo ye.

Ati “Aba baganga bangaruriye icyizere cy’ubuzima, ntacyo nari nsigaye nkora kubera uburwayi, kutabona neza byari byarahagaritse akazi kanjye kose, nari nzi ko ntakira uburwayi bw’amaso, ariko aho bamvuriye ndabona ntangiye kubona neza, niteguye gusubiza mu mirimo yanjye nari narabujijwe n’uburwayi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Kigali Today ko izo mpugike z’abaganga b’Abakorerabushake, baje kuvura abo baturage mu karere ka Gicumbi bazanwe na EAR Diyosezi ya Byumba, kubera umubano mwiza bafitanye.
Avuga ko ari igikorwa bashimira abo bakorerabushake, aho batanze ubuvuzi ku baturage, biba akarusho kubari bamaze imyaka igera muri itanu batabona, ariko ubu bakaba bareba neza.

Ati “Batanze ubuvuzi ku banyagicumbi n’abandi baje kumenya ko izo serivise zitangwa, twagize ibikorwa byo kwishimira uburyo abaturage bacu bavuwe, aho hari uwo bavuye wari umaze imyaka itanu atareba, ubu akaba areba neza”.
Meya Nzabonimpa yavuze ku bundi bwunganizi bwatanzwe n’abo baganga muri icyo gikorwa cyo kuvura amaso.

Ati “Bakoze ibikorwa bifatika, aho bavuye abaturage 3737 barimo abanyeshuri bagera ku 1000, batanga indorerwamo 2675 zifasha abantu kubona, ndetse habaho no kubaga abagera ku 122, bari bamaze iminsi icyenda tariki 03 Kamena nibwo basubira mu bihugu byabo, ni ibikorwa twishimira bakoze ku bufatanye na EAR Diyosezi ya Byumba”.

Si ku nshuro ya mbere baje mu Rwanda kuvura abaturage amaso, dore ko no mu mwaka wa 2019, bari muri ako karere, aho bavuye amaso umubare munini w’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka