Gicumbi: Abarembetsi batanu bafashwe binjiza kanyanga mu gihugu

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yaguye gitumo abasore batanu bageragezaga kwinjiza kanyanga mu Rwanda bazikuye muri Uganda.

Bafashwe binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda
Bafashwe binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Abo ni Umuhoza Adrien w’imyaka 24, Barakagira Jean Bosco w’imyaka 26, Ntirenganya Théogène w’imyaka 18, Manirafasha Eric w’imyaka 22 na Uzabareneza Esidore w’imyaka 26, aho babiri bakomoka mu Karere ka Gicumbi abandi bakaba bakomoka mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Mukama.

Bafatiwe mu Murenge wa Rushaki mu ma saa tatu z’umugoroba nyuma yuko abaturage babonye abo basore bambuka bajya muri Uganda bagatanga amakuru, dore ko basanzwe bafata abo basore nka ba ruharwa muri ako gace mu gutunda ibiyobyabwenge ngo bakaba basanzwe ari abarembetsi bakuriye abandi.

Abaturage bakimara gutanga amakuru kuri Polisi ngo ize kubatega itegereje ko bagaruka, ubwo bagarukaga bikoreye litiro 150 za kanyanga bahise babatungura barabafata nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Abo bagabo bambutse Uganda bajya kuzana Kanyanga ariko abaturage bababonye bambuka baduha amakuru, batubwira ko hari igikundi cy’abantu babonye bambuka bajya muri Uganda banyuze Kaniga, twahize tubatega. Twarabatunguye tubafatana kanyanga bari batwaye mu masashe, ubu bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Rushaki aho turi kubakorera dosiye ngo bashyikirizwe RIB”.

CIP Rugigana, avuga ko abaturage bemeje ko abo basore basanzwe babaziho ingeso yo kwambuka umupaka bajya kuzana kanyanga mu gihugu cya Uganda, asaba abantu kwirinda kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kuko bibagiraho ingaruka ubwabo, ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Ati “Birasaba ko abantu birinda kujya muri ubwo bucuruzi bwo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kuko ntibyemewe, birahombya imiryango kuko babitangamo amafaranga menshi bakabifatanwa bigatwikwa. Ikindi n’uko abo bantu mu gihe bahamwe n’icyaha bagomba gufungwa kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi, hakwiyongeraho ko ari ubucuruzi bwambukiranya imipaka igifungo kikazamuka kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 15”.

CIP Rugigana yongera gushimira abaturage baturiye imipaka, uburyo bakomeje gufasha inzego zishinzwe umutekano batanga amakuru, barwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka