Gicumbi: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashyikirije inzu utishoboye

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, baremeye umuryango wa Barawigirira inzu n’ibiribwa, bifite agaciro k’asaga miliyoni eshatu.

Abahawe inzu bahise banasezerana
Abahawe inzu bahise banasezerana

Umunyamabanga w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, Uwizera Marie Aline, avuga ko uyu muryango impamvu batekereje kuwuremera, ari ukubera ko uyu mugabo n’umugore we Nyirantambara, bari mu kiciro cy’abatishoboye kandi bagombaga kugira aho bahera bubaka ubuzima.

Ati “Umuyobozi w’umurenge yararebye abona hakwiye igikorwa cyo kubakorera, bagatangira ubuzima bameze neza, ni yo mpamvu twabafashije kubona aho kuba tunabaha ibiribwa ndetse n’inyana nziza yo korora, kugira ngo umuryango wabo nawo ugire icyo ugeraho”.

Iyi nzu yubatswe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Cyumba, bagenda bahuza imbaraga ndetse batanga inkunga yo kugura isakaro n’amadirishya n’inzugi, kugira ngo yuzure ihabwe uyu muryango.

Uyu muryango wahise unasezeranywa mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse ibirori biherekezwa no kongera gukusanya inkunga y’amafaranga bazifashisha igihe bakiri mu kwezi kwa Buki, dore ko aribwo bari bagishakana.

Aha barimo bakusanya inkunga mu rwego rwo kubaremera
Aha barimo bakusanya inkunga mu rwego rwo kubaremera

Kubera ibikorwa byiza by’Umuryango RPF-Inkotanyi ukora buri munsi, byo kwita ku batishoboye, uwo munsi hahise harahira abantu 53 binjizwa mu muryango.

Hon. Basigayabo Marcelline wari witabiriye uyu muhango wo kuremera uyu muturage, yabasabye kurangwa n’ibikorwa byiza byo kwita ku batishoboye, ndetse no gukora cyane kugira ngo badasubira inyuma bakajya mu kiciro bavuyemo.

Ati “Ni byiza ko abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi baremeye uyu muturage utishoboye, kandi ibikorwa byiza nk’ibi bizakomeze kubaranga igihe cyose kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza”.

Uyu muryango wa Barawigiria na Nyirantambara bashimiye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku gikorwa cyiza cyo kubaremera ndetse bakanabubakira, kandi bakabaha n’ibiribwa n’amafaranga bizabatunga mu gihe cy’amezi menshi.

Ibiseke birimo ibiribwa baremeye uyu muryango wahawe inzu
Ibiseke birimo ibiribwa baremeye uyu muryango wahawe inzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka