Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR bubakiye utishoboye bamugabira n’inka

Nk’uko byamaze kuba umuco mu Ntara y’Amajyaruguru, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu ngaga zinyuranye, bakomeje ubufatanye mu rugamba rwo gukura abaturage mu bwigunge.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi banyuranye

Ni gahunda bakoramo ibikorwa bijyanye no kubakira abatishoboye, kuboroza amatungo maremare n’amagufi, kubatangira ubwisungane mu kwivuza banabakangurira gahunda za Leta zijyanye n’iterambere zirimo Ejo Heza n’izindi.

Ni muri urwo rwego ku itariki 03 Mata 2022, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubaya bashyikirije icumbi umuryango wa Kabagambi Jean Bosco, utagiraga aho kuba.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi (Chairman) wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, wavuze ko kubakira abatishoboye biri muri gahunda y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, aho babikora mu rukundo, ubufatanye n’ubwitange bagamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Inzu n'ibiyirimo byatwaye agera muri miliyoni umunani
Inzu n’ibiyirimo byatwaye agera muri miliyoni umunani

Yavuze ko uretse kubakira abatishoboye, bakomeje no gukora ibindi bikorwa bifasha abaturage mu mibereho myiza.

Ati “Ni gahunda y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara, aho nibura buri murenge wubakira inzu utishoboye, ku bw’ibyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rubaya bubakiye utishoboye”.

Arongera ati “Turashima ko abo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Rubaya, bakoze n’ibikorwa byinshi byiza, aho uwahawe inzu yagabiwe n’inka mu gushyigikira gahunda ya Girinka, bamuha n’ibiribwa binyuranye. Ni gahunda abanyamuryango bakora buri gihe aho nibura rimwe mu mwaka, twahize kubaka inzu nibura imwe muri buri murenge”.

Uwashyikirijwe inzu yahawe n'ibindi bimufasha mu mibereho
Uwashyikirijwe inzu yahawe n’ibindi bimufasha mu mibereho

Iyo nzu yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni zirenga zirindwi, bayimushyikirije n’ibikoresho birimo ibitanda, matela n’ibindi. Nzabonimpa uyobora FPR muri Gicumbi avuga ko ibyakozwe byose bigera ku mafaranga angana na miliyoni umunani.

Ni gahunda kandi yabayemo n’igikorwa cyo kugaburira abana, muri gahunda yo gukangurura abaturage kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira mu bana, hakorwa ubukangurambaga bugamije kwibutsa ababyeyi ko bagomba kugaburira abana babo indyo yuzuye.

Chairman Nzabonimpa yashimye abo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku bw’ibyo bikorwa, asaba n’uwagabiwe gufata neza ibyo yahawe.

Bishimiye ibi bikorwa bihindura ubuzima bw'abaturage
Bishimiye ibi bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage

Abitabiriye icyo gikorwa banakanguriwe kwitabira gahunda ya Ejo Heza, gusubiza abana mu ishuri ku baritaye, gutanga ubwisungane mu kwivuza bwo mu mwaka wa 2022-2023, no kwirinda ibiyobyabwenge.

Icyo gikorwa cyo gutaha inzu zubatswe n’abanyamuryango no kuzishyikiriza abatishoboye, gikomeje kubera mu mirenge inyuranye aho n’umurenge wa Rutare muri Gicumbi uherutse gutaha inzu yubakiwe umuryango utishoboye.

Bamworoje inka
Bamworoje inka
Bagaburiye n'abana mu rwego rwo gutoa ababyeyi kubaha indyo yuzuye
Bagaburiye n’abana mu rwego rwo gutoa ababyeyi kubaha indyo yuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka