Gicumbi: Abantu batanu bafashwe binjiza kanyanga mu Rwanda

Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batanu bacyekwaho kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya kanyanga bakivanye mu gihuhu cya Uganda. Abo bantu bagize itsinda rizwi ku izina ry’abarembetsi bafatanywe litiro 22 za kanyanga, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya mu Kagari ka Gishambashayo, Umudugudu wa Karambo.

Bafashwe binjiza kanyanga mu Rwanda
Bafashwe binjiza kanyanga mu Rwanda

Abafashwe ni Nsanzamahoro Jean Baptiste bakunze kwita Dunda w’imyaka 20, Sankara Thomas w’imyaka 33, Mbonigaba Jean d’Amour w’imyaka 33 , Dusingizimana Jean Pierre w’imyaka 25 na Karahanyuze Sandrine ufite imyaka 25.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Minani Jean Bosco, yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati "Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage ko bariya bantu 5 bajya mu gihugu cya Uganda bakavanayo kanyanga bavuye mu Rwanda bakaza kuyikwirakwiza mu bandi bacuruzi. Mu ijoro rya tariki ya 11 Gicurasi 2021ni bwo twitabye telefoni y’umwe mu banyerondo bari mu kazi k’irondo yaduhamagaye atubwira ko babonye abantu bikoreye ibintu ku mutwe nijoro babahagaritse banga guhagarara".

SP Minani akomeza avuga ko abapolisi bamaze kumva ayo makuru bahise bakurikirana abo bantu babafata mu rukerera saa kumi n’imwe bafatanwa litiro 22 za kanyanga. SP Minani yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira n’abandi kujya bihutita gutanga amakuru.

Yagiriye inama abacyishora mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge no gukora ibindi byaha kubireka kuko barimo kwikururira ibyago byo kujyanwa mu butabera bakaba bafungwa. Yabibukije ko biriya bikorwa bashobora kubiburiramo ubuzima bitiranijwe n’abagizi ba nabi kuko babikora nijoro kandi bambukiranya imipaka mu buryo butemewe.

Abo bose uko ari 5 n’ibyo bari bafite bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihgu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyumba kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka