Gicumbi: Abantu 8 baguye mu mpanuka y’imodoka
Mu kagari ka Horezo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka abantu 8 bahita bapfa umwe arakomereka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 31/10/2015 aho imodoka yo mu bwoko bwa taxi mini bisi yari ivuye kumupaka wa Gatuna yerekeza i Kigali yageze mu ikorosi riri mu mudugudu wa Kigoma igata umuhanda ikamanuka mu mirima y’abaturage maze abantu bose uko ari 8 bahise bapfa umwe arakomereka bikabije.

Abaguye muri iyi mpanuka hari Rukundo Penina , Uwamariya Chantal, Mujawamariya Claudine, Mutengwa, Sahinkuye Athanase, Nyumbayire Emmanuel, n’umushoferi witwa Ngabire hakomeraka 2 aribo Mucunguzi Jean Claude n’uwitwa Rwagahungu bagejejwe kwa muganga umwe muribo nawe ahita apfa.

Abaturage batuye aho impanuka yabereye batangaje ko mu kujya gukuramo imirambo babonye harimo n’inzoga za kanyanga zari mu mashashi no mubikarito nk’uko Karinda Laurien wageze aho impanuka yabereye ako kanya abitangaza.
Ati “ twumvise ibintu biturika tuza kureba nuko abapolisi nabo bahise baza gutabara batangira gukuramo imirambo nibwo twabonyemo n’amashashi yararimo kanyanga.”

Nyiridandi Jean Damascene utuye ahabereye impanuka ndetse n’imyaka ye ikaba yangijwe niyo mpanuka atangaza ko aho hantu hakunze kubera impanuka kubera ko ari mu ikorosi iyo ikaba ibaye imodoka ya 2 imaze kuhakorera impanuka. Aha banasanzemo Kanyanga na Waragi.

Yagize ati “ Wowe se ntiwumva uyu munuko wazo ni Kanyanga nsa, kandi erega twumvise bavuga ko impamvu yarenze umuhanda ari uko yirukaga cyane icika polisi yari imuhagaritse mu murenge wa Rukomo”.

Chief Inspector Robert Ngabonziza umuvugizi mu ntara y’Amajyarugu atangaza ko icyateye iyi mpanuka ari umuvuduko mwinshi iyi modoka yarifite kuko yirukaga ihunga polisi kuko yaritwaye ikiyobyabwenge cya Kanyanga igikuye muri Uganda ibijyanye i Kigali.

Atanga ubutumwa kubatwara ibinyabiziga ndetse n’abacuruza ibintu bitemewe n’amategeko kuko usanga akenshi bikunze guteza ingorane ababikora. Uwarokotse yajyanywe mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nibihangane!! none bagi ra bate ?
Ibyiza nukubaha Imana
njyembona umuntu uzajya atwara yasinze akarengakumategeko agombakwakwa perime ikabikwa igi hekitanzwi
Twihanganishije Ababuze Ababo Gs Si Byiza Gucuruza Ibiyobyabwenge