Gicumbi: Aba mbere mu bana ibihumbi 50 batangiye guhabwa amagi

Abana ibihumbi bitandatu mu mu karere ka Gisumbi bamaze kugezwapo amagi yaguzwe na Leta muri gahunda yo gukemura ibibazo by’aborozi b’inkoko bari barabuze isoko ry’amagi no muri gahunda yo guteza imbere imirire myiza ku bana.

Ni icyemezo cyafashwe na Leta binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ikigo kiyishamikiyeho cya RAB, nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 kimaze gufata indi ntera serivise zose zakoreshaga ayo magi zirafunga amagi abura isoko.

Nk’uko iyo gahunda yo gushyikiriza abana amagi iri kubera no mu tundi turere tugize intara y’Amajyaruguru, mu karere ka Gicumbi icyo gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu murenge wa Kageyo ku itariki 30 Mata 2020, ahatanzwe amagi mu bigo mbonezamikurire bisaga 80.

Mu muhango wo gutangiza iyo gahunda, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yavuze ko uyu munsi abana ibihumbi bitandatu bamaze guhabwa amagi, mu bana bagera ku bihumbi 50 basagerwaho n’iyo gahunda mu karere kose ka Gicumbi.

Uwo muyobozi yagize impungenge z’uko bamwe mu borozi bafite amagi yabuze isoko ba batazi neza ko iyo gahunda iriho, abasaba gukorana n’ubuyobozi bubegereye kugira ngo batange ayo magi hagamijwe kuyageza ku bana bose nk’uko Leta yemeye kuyishyura mu rwego rwo kubarinda ibihombo.

Agira ati “Mu gutangiza iyi gahunda, twamaze gushyikiriza abana bagera ku bihumbi bitandatu amagi, aho twahereye mu murenge wa Kageyo. Dufite abana bagera ku bihumbi 50 bazahabwa amagi, icyo dushishikariza aborozi badafite isoko ryayo, nuko badufasha muri iyi gahunda, aho tuyabagurira ku mafaranga 60 muri gahunda ya RAB, mu rwego rwo kubashakira isoko no kurwanya imirire mibi mu bana”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, yavuze ko gahunda yo gutanga amagi mu bana yashimishije abaturage anabashishikarizwa kubigira umuco, ku buryo mu gihe iyi gahunda ya Leta yaba irangiye ko ababyeyi bakomeza kubonera abana amagi.

Ati “Ababyeyi bishimye cyane, urumva umwana ahabwa amagi atatu mu cyumweru, umwana wo munsi y’imyaka itanu. Ubwo rero, nk’urugo rufite abana batatu bayabonye barishimye, ariko turanabashishikariza kubigira umuco nyuma y’iyi gahunda ya Leta bakayikomeza ubwabo bagurira abana amagi, ku buryo n’ubwo batabona atatu mu cyumweru ku bushobozi bwabo, wenda bakajya babona rimwe cyangwa abiri se, ariko ababyeyi bakabishyira muri gahunda zabo”.

Mu gihe byagiye bigaragara kuri bamwe bagiye banyereza ibikorwa nk’ibyo byagizwemo uruhare na Leta, Meya Ndayambaje yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho, kuko icyo gikorwa kizakurikiranwa neza n’ubuyobozi kandi kikayoborwa n’Abajyanama b’ubuzima aho kizajya gikorerwa mu bigo mbonezamikurire.

Gusa yanenze uwariwe wese washaka kuba rusahuriramunduru muri icyo gikorwa cyiza Leta yageneye abana b’u Rwanda aho agira ati “Hari uburyo bwo gukurikirana ko rya gi rigera mu rugo. Turakangurira n’abantu kwirinda amakosa muri icyo gikorwa , kuko nshobora kuba nturanye n’umuntu ufite abana batatu, urumva ubwo ni amagi icyenda mu rugo. Kuba yayagurisha ni ikosa ariko no kuyagura ubwabyo nawe uba ukoze icyaha, ni ukwica gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi”.

Akarere ka Gicumbi kari mu turere twagaragayemo umubare munini w’amagi yo mu ntara y’Amajyaruguru byagaragaye ko asaga miliyoni.

Ayo magi akazahabwa abana mu gihe cy’amezi abiri, aho iyo gahunda izasozwa ku itariki 30 Kamena 2020, buri mwana mu byiciro byose by’ubudehe, akaba yaragenewe amagi atatu mu cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka