Ghana: Abaturage barasaba Perezida Akufo-Addo kwegura

Kugeza ubu, agaciro k’ifaranga rya Ghana ngo kamaze kugabanukaho 40% muri uyu mwaka wa 2022, ibyo bikaba ari byo byatumye abaturage amagana bajya mu mihanda yo mu Murwa mukuru Accra, basaba ko Perezida Nana Akufo-Addo yakwegura, kubera icyo kibazo cyatumye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibiribwa bizamuka ku rwego rwo hejuru.

Umwe mu bigaragambya, Rafael Williams, yagize ati “Yananiwe kuzuza ibyo yadusezeranyije byo kongera kuzamura agaciro k’ifaranga, none turamusaba kwegura. Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori birimo kwica abantu muri Ghana”.

Ni imwe mu myigaragambyo itandukanye yakozwe muri uyu mwaka, aho abaturage baba bagaragaza uko ubuzima bugenda burushaho guhenda, kuko kugeza ubu ngo hafi kimwe cya kane cy’abaturage b’icyo gihugu batungwa n’Amadolari abiri asaga gato ($2.15), nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi.

Ghana ubundi ngo ni igihugu kizwiho kugira umutungo urimo zahabu, peteroli, cocoa, ariko muri uyu mwaka wa 2022, agaciro k’ifaranga ryabo ngo kagabanutseho 40% urigereranyije n’Idolari, ku buryo ngo ifaranga rya Ghana ubu riri mu yafite agaciro gato mu Karere icyo gihugu giherereyemo, ndetse n’ubukungu bwacyo bugakomeza gusubira inyuma.

Umwe mu bigaragambya witw Francisca Wintima, yagize ati “Turabirambiwe, dufite zahabu, dufite peteroli, dufite ‘manganese’, dufite ‘diamonds’. Dufite byose dukeneye muri iki gihugu. Ikibura gusa ni ubuyobozi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka