‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu kubungabunga ibikorwaremezo
Nyuma yo kubona ko impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abantu buri munsi, Polisi y’ u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakoresha umuhanda ibinyujije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ uku kwezi kwa Nyakanga yaguhariye ibikorwa byo kubungabunga ibikorwaremezo byo mu muhanda.

Ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo amahoro’ bumaze amezi abiri butangiye, bikaba biteganyijwe ko buzamara ibyumweru 52.
Gahunda yo kubungabunga ibikorwa remezo, yatangirijwe mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo, aho abaturage bibukijwe ko ubu bukangurambaga ari ngombwa, ko buri wese akwiye kugira uruhare kugira ngo intego yo kwirindwa impanuka zo mu muhanda igerweho.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira babwiye abaturage ko uku kwezi Polisi n’abafatanyabikorwa baguhariye kubungabunga ibikorwaremezo byo ku muhanda.
Gatabazi agira ati “Impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu benshi, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yahisemo gutegura iki gikorwa kugira ngo buri muntu wese ukoresha umuhanda amenye uburyo ukoreshwa yubahiriza ibimenyetso biwugize kugira ngo impanuka zibashe kwirindwa no kugabanuka.”
ACP Ntaganira yavuze ko muri iki cyumweru cya munani (8) ubu bukangurambaga buzibanda mu gusibura inzira z’abanyamaguru hanaterwa ibyapa ku mihanda mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Yakomeje avuga ko bidakwiye ko abantu bambukira ahariho hose kuko haba hari inzira zabugenewe zo kwambukiramo.
Ati “Uku kwezi dutangiye ni uko gusibura inzira z’abanyamaguru ndetse no gushyira ibyapa aho bitari. Izi nzira ziri mu mabara y’umweru n’umutuku kugira ngo umushoferi mu gihe ahageze ahabone hakiri kare abashe kumenya ko ageze ahantu hagenewe abanyamaguru agabanye umuvuduko."
Polisi kandi yibutsa abanyamaguru ko nubwo bemerewe kwambukira muri iyo mirongo, bitavuze ko bayinyuramo barangariye kuri telefoni cyangwa ngo bibagirwe kureba hirya no hino niba nta kinyabiziga cyabatanze kuyigeramo kimwe n’ibindi byateza impanuka.

Uretse mu ntara y’Amajyaruguru, mu mujyi wa Kigali iki gikorwa cyabereye mu bigo by’amashuri bya Camp Kigali, Ecole Primarie Ntwari na Ecole Primaire d’Application(EPA).
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent (SSP) Emmanuel Manimba nawe yavuze ko ari byiza ko umunyamaguru amenya ko nawe afite uruhare mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, yambukira ahabugenewe ndetse anabungabunga ibikorwa remezo biri mu muhanda.
Umuyobozi w’ikigo cya Camp Kigali Niyonsenga Jean de Dieu, yavuze ko ari byiza kubona Polisi y’u Rwanda yigisha abaturage uburyo bwo gukoresha umuhanda kugira ngo impanuka zirindwe.
Niyonsenga yavuze ko mu gufatanya na Polisi, ubu kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, bigisha ibimenyetso byo mu muhanda ndetse n’ibyapa, bikaba bifasha abanyeshuri kugendera ahabugenewe kuko abana iyo babibonye bamenya icyo bisobanuye bityo bikabafasha kurinda no kwirinda impanuka.
Ibi bikorwa bikaba byatangiye kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019, bitangirira mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Amajyaruguru bikazagera no mu gihugu hose.
Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro
- Polisi na FERWACY bifatanyije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda binyuze mu ba Guide n’Abasukuti
- Abantu bakwiye kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro- Pasitoro Ruhongeka
- Irinde ‘Nakererewe reka mfate akamoto’ - CP Kabera
- Amafoto: Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu itorero ry’Abadiventiste
- Ubutumwa butangiwe mu misigiti burubahwa cyane - Sheikh Gabiro avuga kuri Gerayo Amahoro
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu idini ya Islam (Amafoto)
- Itorero ry’Abadivantisite na ryo ryahigiye kwigisha ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro yitezweho kugabanya ubumuga buterwa n’impanuka
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu matorero ya Porotesitanti (Amafoto)
- Ntimugatware ibinyabiziga mucunga Polisi -CSP Businge
- Gerayo Amahoro: impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11% mu Burasirazuba
- ‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’ bizigishwa mu materaniro Gatolika yose
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)
- Muri 2020 Polisi izakomeza gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ iyifatanye n’indi yitwa ‘Rengera Umwana’
- Polisi irifuza ko abantu basoza umwaka nta mpanuka
- Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri 0%
- Nyuma y’umuganda ikipe ya Police FC yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye - CP Kabera
- Polisi na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|