‘Gerayo Amahoro’ igiye kwibanda ku bamotari bagenda basesera mu modoka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere ubukangurambaga bwiswe ’Gerayo Amahoro’, bugiye gutangira gukorwa hirya no hino mu Gihugu.

SSP Irere avuga ko ubwo bukangurambaga buzibanda ku bamotari, kuko ngo bakomeje kugaragaza kugenda nabi mu muhanda.

Agira ati "Turabakangurira kumva ko umuhanda atari uwabo bonyine, urebye uburyo bakata, gusesera mu modoka batwaye ibintu biremereye cyane, ubona ari ibintu bibabaje".

SSP Irere akomeza agira ati "Gerayo Amahoro igiye gutangira ku buryo tuzagira umwanya uhagije wo kuganira na bo, twumve ibibazo byabo bituma mu by’ukuri badahinduka."

Avuga ko mu mpanuka zagaragayemo abamotari mu mezi atatu ashize, 78.3% bahitanywe na zo ndetse zikomerekeramo bikomeye abangana na 88.8%.

Umuvugizi wa Traffic Police avuga ko abenshi mu bamotari badafite ibyangombwa bibemerera kujyana moto mu muhanda, birimo impushya zo gutwara, ’Carte Jaune’ n’impushya z’ubwikorezi.

Avuga ko hari n’abatwara kuri moto abantu barenze umwe kandi bageretseho n’ibintu, "bikaba ari ibintu bishobora guteza impanuka umunota ku wundi."

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko bitarenze iminsi itatu bazaba batangaje gahunda y’ibizamini byo gukorera impushya z’agateganyo, kandi no gukorera iza burundu ngo bizaba bitari kera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta yacu ikora byinshi nishobora ikibazo cyimitwarire yaba motari mumhanda bakareka gusesera bakmenya kubahiriza amategeko yumuhanda cyaba arikindi gitego
murakoze

james yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Gerayo amahoro muzayigishe nabanyonzi nabanyamaguru.

Merci yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka