Gerageza amahirwe mu marushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza Intwari z’Igihugu
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rufite mu nshingano gukora ubukangurambaga no gufatanya n’izindi nzengo kwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari.
Ubu bukangurambaga bushobora gukorwa hifashishijwe ibiganiro mbwirwaruhame, inyandiko, imfashanyigisho, amashusho, indirimbo, imivugo n’ibindi birango bitandukanye bigera ku Banyarwanda bivuga cyangwa bigaragaza umuco w’ubutwari n’indangagaciro ziwushamikiyeho.
Ni muri urwo rwego muri uyu mwaka wa 2020-2021, Urwego rwateguye amarushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza intwari z’u Rwanda bikanamamaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari.
Ibisobanuro birambuye kuri aya marushanwa wabisanga muri iri tangazo:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwarakoze gutekerereza ubu buryo Nkotanyo ndi umusizi Ndaruhutse Olivier Jimmy (Masunzu)