General Muhoozi ari mu ruzinduko mu Rwanda

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, yageze mu Rwanda mu rugendo rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza.

Gen. Muhoozi, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, tariki 23 Nzeri 2022, yavuze ko ateganya kugaruka i Kigali gusura Perezida Kagame. Avuga ko uru rugendo azarwigiramo ibijyanye n’ubworozi.

Gen Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka.”

Yakomeje avuga ko yiteguye guhurira i Kigali n’inshuti nyinshi. Ati “Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda!”

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda ChimpReports cyatangaje ko mu baherekeje Gen Muhoozi mu ruzinduko rwe mu Rwanda, harimo umunyamakuru Andrew Mwenda.

Uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda rwabaye ku ya 22 Mutarama 2022, yakirwa na Perezida Kagame bagirana ibiganiro, byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe utifashe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka