General Kabarebe yagaragaje ubuhemu bwa Kayumba Nyamwasa (Video)

General James Kabarebe yatangaje ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ‘Rwanda National Congress (RNC)’, ari umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.

Yabivuze kuwa mbere w’iki cyumweru 02 Nzeri 2019, ubwo yaganiraga n’abasirikare bavuye ku rugerero basaga 1000, ubu bari mu myitozo y’ibyumweru bitandatu mu kigo cya gisirikare cya Mukamira mu karere ka Nyabihu.

Asubiza ikibazo cya Col (Rtd) Martin Nzitonda wahoze mu ngabo za Ex-FAR, ndetse no muri FDLR, wari ubajije icyo u Rwanda rwakora mu guhangana n’imitwe irurwanya, Gen. Kabarebe yavuze kuri Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kubaha amateka ye.

Yagize ati “Mbere y’uko mvuga kuri RNC, reka mbanze mvuge kuri Kayumba Nyamwasa. Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho watangaho urugero rw’ubuhemu, ni Kayumba Nyamwasa. Kubera ko icyo yabaye cyo mu ngabo za RPA, ntabwo yacyigize. Nta n’igitangaza yakoze mu ngabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), yavuga na kimwe ati nakoze aka kantu aha n’aha, ku buryo nagahemberwa.Nta na kimwe afite yavuga.

Ahubwo yagiriwe neza igihe cyose. Hari ukuntu umuntu agira amahirwe mu bihe bitandukanye, bitewe n’ibihe uko biteye akagira amahirwe akagendera ku bandi, akagirwa icyo ari cyo.

Ariko iyo ari umunyabwenge buke, iyo ari umuhemu mu buzima bwe, iyo nta burere agira, iyo ari umunyamusozi, ibyo byose abipfusha ubusa".

Gen. Kabarebe uvuga ko azi Kayumba neza, yemeza ko ari we ubwe wamwinjije mu mutwe w’inyeshyamba zari ziyobowe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu mwaka wa 1985.

Avuga ko muri icyo gihe, Kayumba yari yaramaze gushaka impapuro zamwemereraga kujya gukora muri Afurika y’Epfo, ariko yamara kubona ko nyuma yo kubohora Uganda ashobora kuzavamo umuntu ukomeye, ayo mahirwe yo kujya muri Afurika y’Epfo akayasubika.

Mu gihe Museveni yamaraga gufata ubutegetsi mu 1986, Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba yahise akomerezaho ahabwa umwanya mu buyobozi mu Majyaruguru ya Uganda.

Akomeza avuga ko akimara kubona uwo mwanya, Kayumba yamaze igihe kirekire ashaka uko yakwigwizaho amafaranga n’ubuyobozi, ndetse ngo yanakoresheje amayeri n’amafaranga mu kugura ipeti ryisumbuyeho, mu gihe abo bari barafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda bari mu myitozo, banatekereza uko batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko Kayumba yageze igihe cyo gukora ubukwe, agashakisha amayeri yose yatuma Perezida Kagame amutahira ubukwe kandi akamuvugira ijambo, nyamara kandi ngo ntaho bari basanzwe baziranye.

Ati “Umunsi yakoze ubukwe, yashakishije uburyo bwose bushoboka ko hagira umusirikare mukuru uza kumuvugira ijambo mu bukwe, aragerageza atuma abantu bamwegerera Perezida Kagame, ngo aze kumuvugira ijambo mu bukwe.

"Perezida yaraje mu bukwe. Ntabwo yagombaga kumuvugira ijambo, ntibyari gushoboka.Nta n’aho bari bahuriye, ntaho bari baziranye, ntibari barabanye, ntibari bariganye, Kayumba ntaho bari baziranye.

Icyo gihe ijambo yararimuvugiye. Ubundi mu cyubahiro, umuntu nk’uwo waguye icyubahiro, ineza nk’iyo urayimwitura. Ariko Kayumba ni umuhemu!”

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Kayumba atari mu basirikare b’ibitangaza, ko ndetse nta hantu henshi yari yararwanye.

General Kabarebe avuga ko ubwo Perezida Kagame yazaga kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu (mu byumweru bibiri nyuma y’uko rutangira), yahuye na Kayumba yibuka ko yigeze kumutahira ubukwe, amugira umukuru w’iperereza, na cyane ko nta basirikare benshi bari bahhari bafite ubushobozi.

Ati “Kuba Perezida ari we yahisemo mu bantu bose bari bahari, akaba ari we agira umukuru w’iperereza, ibyo na byo ubwabyo yakabimushimiye.Afite ubuhemu butangaje”.

Kabarebe avuga ko kuba umukuru w’iperereza byatumaga Kayumba yisanzura akajya aho ashatse, kandi ko we ntaho yahuriraga n’imirwano, ko ahubwo yabaga areba uko abandi barwana.

ati "Nta kintu na kimwe cyamushyiraga mu byago (muri danger). Kayumba iyo Perezida Kagame aza kumubwira ngo ngiye kugushyira ku rugamba, genda ube OC, cyangwa se jyenda ujye kurwana, uko muzi yari gutoroka urugamba akagenda".

Gen Kabarebe kandi yanabaganiriye ku byabaye tariki ya 25 Ukwakira 1990, ubwo bari mu nama itegura urugamba na Lt. Gen Kayonga. Icyo gihe ngo Kayumba yaje muri iyo nama ariko afite ubwoba, amaso yari yamuvuyemo, hanyuma atanga igitekerezo ko urugamba baruhagarika bakisubirira muri Uganda. Icyo gihe ariko ngo yari atarahabwa umwanya w’ubuyobozi bw’iperereza.

Icyo gihe ngo bamumaze ubwoba, bamusezeranya ko urugamba bazarustinda.

Ati “Turamubwira tuti, Kayumba iyi ntambara tuzayirwana kandi tuzayitsinda. Ibi ni ibibazo bisanzwe by’intambara".

Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba amaze guhabwa ubuyobozi bw’ubutasi, noneho ubwoba bwashize, agatuza ndetse akagaragara nk’umuntu ukunda igihugu kurusha abandi.

General Kabarebe kandi yanaganirije abasirikare bavuye ku rugerero ku byabaye kuri Noheli, 25 Ukuboza 1991, ahitwa i Kiyombe mu Majyaruguru y’u Rwanda, ubwo ingabo zari iza RPA zaraswagaho amasasu menshi n’ingabo za FAR, ku butaka no mu kirere.

Icyo gihe abari abayobozi b’ingabo za RPA bagiye guhura n’uwari umugaba mukuru Perezida Kagame, bamusaba ko basubira muri Uganda bakongera bakisuganya.

Yagize ati “Byageze ubwo abasirikare bamwe bakuru, na Kayumba arimo begera Perezida wa Repubulika ari we wari uyoboye urugamba, baramubwira ngo dusabe Uganda idutize ahantu mu Majyaruguru hafi y’umupaka wa Sudan na Kenya, muri Pariki ya Kidepo ngo tube ari ho twisuganyiriza. Bumvaga batsinzwe, yari amayeri yo guhunga urugamba. Kayumba ntiyari kuzagaruka, barabeshyaga bari batinye urugamba.”

"Aha ni ho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafatiye icyemezo cy’uko twimukira mu birunga. Ni nabwo ku itariki ya 23 Mutarama 1992, twongeye kugaba igitero mu Ruhengeri, tugafungura imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Ruhengeri”.

Gen. Kabarebe yavuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, Kayumba ubu wahungiye muri Afurika y’Epfo, yagaragaraga gusa igihe habaga hari umutuzo, imirwano yakongera gukomera akabura.

Mu 1994 nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha, imwe mu ngingo yari ikubiye muri ayo masezerano kwari ukuvanga ingabo za RPA n’iza FAR, aho RPA yagombaga kugira 40% mu gisirikare, naho Far ikagira 60%, hagamijwe kugira igisirikare kimwe.

Iyo zivangwa, impande ebyiri zari zihanganye zari guhuriza hamwe zikarema ingabo zihuriweho, ariko abenshi barabirwanyije batinya ko hari ubwo ingabo za FAR zashoboraga guhengera iza RPA zikazirimburira mu birindiro, na cyane ko zazi kuba zizirusha ubwinshi.

Avuga ko uko ibiganiro byakomezaga, byaje kugaragara ko hari imyanya y’ubuyobozi yagombaga gutangwa, aho RPA yagombaga guhabwa ubuyobozi bwa ’Gendermerie’, umwanya w’umugaba w’ingabo wa mbere wungirije, umwanya w’umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ndetse n’indi myanya y’ubuyobozi mu bindi bigo.

Icyo gihe ngo Perezida Kagame yagendaga azamura abasirikare mu ntera, ari naho Kayumba yaherewe ipeti rya Colonel, kandi nk’umuntu wari warize amategeko, ngo ni we wagombaga kuzayobora ’Gendermerie’, byahise bituma igitekerezo cyo kuva mu ngabo yari afite akireka.

Kabarebe ati " Ibye buri gihe byabgaga ari imibare.Ikimugira mukuru akaba ari cyo yihutira. Ibyo ndabyibuka neza, amaze kubwirwa ko ashobora kuba chef d’etat major wa gendermerie, yarongeye arabyimba, aba igitangaza. Ariko ubundi iyo tuvanga gusa, bakamubwira ngo turagushyira muri batayo (bataillon) Huye, yari kwiruka.We yari yavuze ko azajya mu batazavangwa.

Murabyumva, we ni ukwireba, ntareba abandi. Buriya urugamba rwose uko twarwanye, iyo tuvuga ubwitange bwa RPA, abantu baritangaga, ariko ntabwo haburamo abikundaga".

Gen Kabarebe yavuze ko Kayumba n’abandi bapfushije ubusa ayo mahirwe, batangira gutekereza ko bakomeye kurusha abandi, aho guha agaciro ubuyobozi bwabagize abo bari bo, ibintu we yita kuba indashima.

Ati “Nta yindi yari impamvu yo kubazamura. Akenshi yazamuraga abantu (Perezida Kagame), azi neza inenge zabo, ariko akabyirengagiza. icyo yashakaga kubaka ni imiyoborere y’ingabo. Kayumba rero ni indashima, ni umuhemu,...

Ni yo mpamvu muri 1995, imirambo ikiri mu mujyi, Kayumba we yari mu bintu. Mu mazu, arubaka, agura amasambu, Nyagatare yose yafashe ahantu haruta akarere ka Musanze na Nyabihu,...

Ni ibyongingibyo, abashakisha icyo yapfuye na sisiteme (system) yacu, icyo yapfuye na Perezida, Perezida se wapfa iki na we!Icyo wapfa na we ni ugukora amanyanga, ariko nta kindi".

Kabarebe yavuze ko kubeshya kwa Kayumba byakomeje igihe kirekire, harimo no kujya mu bikorwa byashoboraga gufatwa nk’ubugambanyi nko kugirana ibiganiro n’imitwe ikorera hanze y’igihugu no guta inshingano akajya mu myitozo hanze y’igihugu nta ruhushya yabiherewe n’umugaba mukuru.

Kuri General Kabarebe, Kayumba yagaragaje igihe kirekire ko ari umunyabugugu, umuntu ushukika, wikunda, ari nayo mpamvu yashwanye n’abantu ndetse na sisiteme yamugize uwo yari we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo dukeneye ni amahoro turwanye icyaricyo cyose cyashaka kudutandukanya!!!

Omar yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Kayumba na Kabarebe,kera basangiye akabisi n’agahiye mu mashyamba ya Uganda,Rwanda na DRC.
Ndabagira inama ko bashyikirana,bagakemura ibibazo bafitanye,kubera ko gushwana kwabo ari imbaraga igihugu gitakaza.Ikindi kandi,imana itubuza kwangana,ikadusaba gukundana,ndetse ikadusaba gukunda abanzi bacu.Nibakorere imana n’igihugu,bongere bakundane kandi byashoboka.Wenda bashake umuhuza (mediator).For the country’s sake and God.Bibuke moto ya Uganda president Obote yakundaga gukoresha ivuga ngo:"For God and my country".

bahizi edmond yanditse ku itariki ya: 5-09-2019  →  Musubize

ikigali turarira kubera abana baphuye muntambara samahani nti mudukurure bakadogo nta mbambaraga azo gusonga tugifite

kigagali nyamijos yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Nkuko bavuga,Kayumba yabaye ikigarasha.Twabyita "a coward" mu cyongereza.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Nkuko Bible ivuga,Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka