Gen (Rtd) Kabarebe yifatanyije na Ambasade ya Angola mu kwizihiza Isabukuru y’Ubwigenge

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yifatanyije na Ambasade ya Angola mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 iki gihugu kimaze kibonye Ubwigenge.

Gen (Rtd) James Kabarebe ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Gen (Rtd) James Kabarebe ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wabaye tariki 11 Ugushyingo 2024, Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana neza n’iki gihugu ndetse no gufatanya kubaka Afurika itekanye kandi yunze ubumwe.

Yagize ati “U Rwanda na Angola bizakomeza kubaka Afurika itekanye kandi ibihugu byombi bizakomeza kubaka umubano mu ngeri zitandukanye ziteza imbere ibihugu byombi”.

Igihugu cya Angola cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1975 ubu kikaba kimaze imyaka 49 cyibohoye.

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

Aya masezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w’Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka