Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye Ms. Rabab Fatima wo muri UN
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ms. Rabab Fatima, Umunyamabanga Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa n’ubuvugizi ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja.

Abayobozi bombi baganiriye ku nama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye y’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere iteganyijwe kuzabera i Kigali.
Muri Kamena 2024, u Rwanda ruzakira inama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye y’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere.
Inama ya gatatu y’umuryango w’abibumbye ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja, igamije gushyiraho amahirwe mu gushakisha ibisubizo bishya no kubaka ubufatanye mu buryo bufatika mu gufungura ubushobozi bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ibisubizo bishya, ubufatanye bufatika, hamwe n’ishoramari, mu gihe byose byakwiyongera, ni bumwe mu buryo bushobora gufasha gukemura ibibazo bigaragazwa n’ibihugu bidakora ku nyanja no gufungura ubushobozi bw’ibihugu byose mu kubishyigikira no kubaka ejo hazaza heza kandi kuri bose.
Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Karayibe (Caribbean), umuryango uzwi nka CARICOM, yagaragaje ko ku bibazo bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo kubona inkunga, hakenewe ihuriro rihuza ibihugu bidakora ku nyanja ndetse n’ibikikijwe na yo, rigamije gufatanyiriza hamwe mu kuzamura ijwi ryabyo.

Ohereza igitekerezo
|