Gen (Rtd) Kabarebe yakiriye Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangaje ko aba bayobozi babonanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukwakira 2023, ndetse baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi Eric William Kneedler, kandi yabonanye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, bagirana ibiganiro ku gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu bucuruzi n’inganda y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zisanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye, kubera inkunga isanzwe irugenera zigamije guteza Imbere igihugu mu nzego zitandukanye.

Mu 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zageneye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 147$ yo guteza imbere inzego zitandukanye. Mu myaka itatu ishize yatanze Miliyoni 116$ zo guteza imbere urwego rw’ubuzima. Amerika kandi yanahaye u Rwanda Miliyoni 23$ zo guhangana na COVID-19.
Minisitiri Ngabitsinze kandi yakiriye ndetse anagirana ibiganiro na Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda. Baganiriye ku bikorwa bikomeje gushyirwamo imbaraga mu rwego rw’ubucuruzi, ndetse n’imikoranire iteganyijwe mu bihe biri imbere hagati y’ibihugu byombi.

Imibare mishya iherutse kujya ahagaragara yerekana ko kuva mu 2012, ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) bwikubye inshuro 10, aho agaciro kabwo kavuye kuri Miliyoni 100 z’Amadolari kakagera kuri Miliyari 1 y’Amadolari (asaga Miliyari 1,103Frw) mu 2022.

Ohereza igitekerezo
|