Gen (Rtd) James Kabarebe yaganiriye n’Abanyarwanda batuye muri Sénégal
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yahuye n’abanyarwanda batuye muri Sénégal baganira ku gukunda igihugu.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, ndetse na Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje.
Gen (Rtd) James Kabarebe ari muri Sénégal aho yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security in Africa) kuva tariki 27 na 28 Ugushyingo 2023.
Gen (Rtd) Kabarebe mu byo yaganiriye n’abanyarwanda batuye muri Sénégal, harimo ibijyanye n’imiyoborere, gukunda igihugu, politiki ndetse bungurana n’ibitekerezo bishya mu murongo ugamije iterambere ry’umuryango mugari w’abanyarwanda.
Abanyarwanda batuye muri Sénégal basanzwe bashyigikira gahunda zose z’Igihugu n’Ubuyobozi ndetse batewe ishema no gufasha Igihugu cyabo uko babishoboye.
Bimwe mu bikorwa bya vuba baherutse gushyigikiramo gahunda z’igihugu, harimo inkunga bakusanyije bafatanyije n’abanyarwanda baba muri Mali, bakusanya inkunga ikabakaba miliyoni umunani z’Amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abanyarwanda bibasiwe n’ibiza mu Ntara z’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuna n’iy’Amajyepfo, byahitanye abasaga 130 mu ijoro ry’itariki ya 2 rishyira iya 3 Gicurasi 2023.
Bagaragaje ko u Rwanda barufite ku mutima, kandi ko ntacya abuza kurushakira imbuto n’amaboko.
Mu myaka ishize bakoze n’ibindi bikorwa byo kugoboka abatishoboye nko kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), kubafasha kubona amashanyarazi (Cana challenge), gahunda ya Girinka, gahunda zo gufasha abatishoboye bakorera mu bihugu batuyemo.
Si ibyo gusa kuko bitabira n’izindi gahunda zinyuranye z’Igihugu zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|