Gen Muhoozi yashimiye umuryango wa Perezida Kagame uko wamwakiriye

Gen Muhoozi Kainerugaba nyuma yo gusubira mu gihugu cye cya Uganda, yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe n’umuryango wa Perezida Paul Kagame, bakamufasha kwizihiza ibirori by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 49.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame n’umuryango wabo, uburyo batwakiriye neza mu rugo rwabo hamwe n’abo twari kumwe. Harakabaho umubano wa kivandimwe hagati ya Uganda n’u Rwanda, urukundo rusagambe.”

Ubwo hizihizwaga isabukuru ya Gen Muhoozi, wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Mata 2023, Perezida Kagame yashimiye Gen Muhoozi uruhare yagize mu kuba ikiraro cyo kugarura umubano mwiza hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Ati “Hari amahoro hagati y’ibihugu byacu byombi. Birumvikana ko mushobora kugira amahoro ariko ntimube muri inshuti, ariko ubu ndatekereza ko dufite byombi, turi inshuti kandi dufite amahoro.”

Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umubano we na Perezida Kagame, warenze kuba umwe yari Perezida undi ari umusirikare, ahubwo bombi bahinduka inshuti.

Ati “Igishimangira ubwo bucuti ni inka yangabiye, kandi ibyo mbifata nk’ikintu gikomeye. Nyakubahwa, ndashaka kukumenyesha ko inka zimeze neza, zarororotse, wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17, rero kubera ibyo, twahise tuba inshuti.”

Perezida Paul Kagame tariki ya 25 Mata 2023 yakiriye mu biro bye Gen Muhoozi, mbere y’uko asubira muri Uganda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko baganiriye ibyo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Itsinda ryaherekeje Muhoozi i Kigali, ryarimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew inshuti ye, akaba anashinzwe ibikorwa bya MK Movement, bigamije kwamamaza Gen Muhoozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka