Gen Muhoozi yashimiye Perezida Kagame kubera ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba wa Uganda, yishimiye icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo gufungura imipaka yo ku butaka, guhera ku ya 7 Werurwe 2022, avuga ko bizatuma abantu benshi barushaho kugenderana mu karere.

Gen Muhoozi ubwo aheruka i Kigali yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame
Gen Muhoozi ubwo aheruka i Kigali yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 4 Werurwe 2022, inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko imipaka yo ku butaka yongera gufungura, ariko ivuga ko abantu bagomba kwipimisha Covid-19 mbere yo kwinjira.

Ibyo bivuze ko n’imipaka iri hagati yu Rwanda, Uganda n’u Burundi izongera gufungura ndetse byakiriwe neza n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 14 Werurwe 2020, nibwo u Rwanda rwafunze imipaka yose yo ku butaka mu rwego rwo kwirinda no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ikaba yongeye gufungurwa nyuma y’imyaka ibiri.

Jenerali Muhoozi, usanzwe ari n’umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano akaba n’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka bwa Uganda, yashimiye Perezida Kagame ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka.

Jenerali Muhoozi yanditse kuri Twitter agira ati “Guhera ku wa Mbere tariki ya 7 Werurwe Marume/Data wacu, Nyakubahwa Perezida Kagame, yemeye urujya n’uruza rw’abantu bambuka imipaka yacu! Ndamushimira cyane kuba yongeye guhuza abantu bacu. Ndamushimira kandi kuba intwari ikomeye!”

Jenerali Muhoozi kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka yakomeje gushyira imbaraga mu kugarura umubano w’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ndetse ku ya 22 Mutarama 2022, yagiriye uruzinduko mu Rwanda ahura na Perezida Kagame, kugira ngo baganire. Urwo ruzinduko rwagejeje ku masezerano yatumye ku ya 30 Mutarama 2022, umupaka wa Gatuna One Stop Border Post wongera gufungura.

Icyakora, ibyishimo ntibyarambye kuko uwo mupaka, kimwe n’indi yo ku butaka, yari ikirebwa n’ingamba zo gukumira Covid-19. Icyemezo gishya cy’Inama y’abaminisitiri kivuze ko Gatuna izongera gukingurwa ku mugaragaro.

Perezida Kagame mu kwezi gushize yavuze ko gufungura umupaka ari ikintu cyo kurebwaho no gutegereza, kuko Uganda igomba gukemura ibibazo byatumye ufungwa, birimo gufunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko, gutoteza n’iyicarubozo bikorerwa Abanyarwanda bajya cyangwa bakorera muri Uganda, kubera ibirego bidafite ishingiro bashinjwa byo kuba intasi.

Ikibazo cy’imitwe yigometse ishaka kurwanya Leta yu Rwanda ikorera muri Uganda kiracyari ikibazo, ndetse ku ya 19 Gashyantare, Jenerali Muhoozi yarahiye ko azarangiza ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Kayumba Nyamwasa (RNC) mu gihugu cye, avuga ko byayoboye u Rwanda na Uganda mu cyo yise ‘intambara y’ubupfapfa’.

Ni mu gihe kandi icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cyo gufungura imipaka yo ku butaka irimo n’uwa Gatuna cyahuriranye no kwemeza Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke, ko ahagararira inyungu za Uganda mu Rwanda. Iyemezwa rye rije nyuma y’amezi hafi atatu kuva yagenwa kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ukuboza 2021, asimbuye Oliver Wonekha, woherejwe i Beijing mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka