Gen. Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda

Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ari mu Rwanda aho aje kwizihiriza isabukuru y’imyaka 49, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023.

Gen. Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda
Gen. Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda

Gen Kainerugaba usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye, yageze i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Abaminisitiri bo muri Uganda.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda, cyatangaje ko mu baherekeje Gen Muhoozi, harimo Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao, Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.

Gen Muhoozi akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe Umutekano w’Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Gen Muhoozi, muri Werurwe uyu mwaka yari yatangaje ko muri Mata azizihiriza i Kigali isabukuru ye y’imyaka 49, iteganyijwe kuri uyu wa Mbere.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko ruzizihirizwamo isabukuru ye y’imyaka 49, azakirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.

Gen. Muhoozi agiye kwizihiriza isabukuru ye mu Rwanda, mu gihe aherutse gutangaza ko abaturage bakomeje kwishimira ko umubano w’ibihugu byombi wifashe neza.

Ibi yabitangaje mu birori bikomeye byabereye i Kabale, byiswe Rukundo Egumeho, byo kwishimira ko imipaka y’ibihugu byombi yongeye gufungurwa.

Gen Muhoozi afatwa nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka