Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, bikaba biteganyijwe ko aza guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Uru ruzinduko ruje nyuma yaho ku wa mbere w’iki cyumweru, Perezida Kagame, yari yakiriye mu biro bye, Adonia Ayebare, intumwa yihariye ya Perezida Museveni.

Lt Gen Muhoozi akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, aje mu Rwanda mu gihe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko Twitter, hakomeje gukwirakwira amakuru avuga ko rushobora kuba.

Ni nyuma yaho ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, Lt Gen Muhoozi yari yanditse ku rubuga rwa Twitter, avuga ko Perezida Kagame ari nyirarume/sewabo, ko abamurwanya baba barwanya umuryango we, ati bagombye kwitonda.

Ingendo z’abayobozi bakuru ba Uganda mu Rwanda zije mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza, aho u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo nka FDLR, P5, FLN n’indi, ndetse no kuba Uganda ifunga Abanyarwanda binyuranyije n’amategeko, bakanakorerwa iyicarubozo.

Uganda na yo ikunze kuvuga ko abo Banyarwanda bafatirwa muri icyo gihugu baba ari intasi z’u Rwanda, mu gihe rwo rubihakana.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu mibanire y’ibihugu byombi, mu minsi ishize hagiye habaho ibiganiro mu bihe bitandukanye, ndetse hashyirwaho na Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda ibihugu byombi byashyizeho umukono, ariko imbaraga zashyizwe mu gushaka gukemura ikibazo, ntacyo ziratanga kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

H.e pqesident republic of rwanda turabashimiye kubwu muhate n,ubushake byanyu kubwo gushakira abanyarwanda icyatuma babaho neza the we are people of burera district we need support thank you very march.!!!!

Elias yanditse ku itariki ya: 26-01-2022  →  Musubize

Turagushimiye nyakubahwa H.E Paul KAGAME ku mubano mushaka gusubukura.

Gusa ariko njye mbona hakirimo imbogamizi.
Ese ibi ntibyaba ari amatakirangoyi kugirango babone uko ibiyobyabwenge bikorerwa Uganda bikomeze byinjire?
Ese koko nimba bashaka umubano Aya masoko ya kesiyoni kuki batayaca?

Nyakubahwa abanyarwanda tumaze guhumuka bihagije IJABO N’IJAMBO waduhesheje ntituzagutenguha kandi dukunda ko imvugo yawe ariyo ngiro.

*Murakoze*

TUYISHIME Aloys yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Kabisa birakwiye ko ibihugu byombi bisubukura umubano.

Dusabe James yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Twishimiye uruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka za Uganda ,reka twitegeko uruzinduko rwe rurazana ibisubizo kumibanire y’URwanda na Uganda , Imana ibibemo.

Tuyisenge Bernard yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka