Gen Mubarakh yasobanuriye Indangamirwa uruhare rwa RDF mu mutekano wa Afurika
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, avuga ko bimwe mu bikorwa bya RDF mu bihugu birimo Mozambique na Santrafurika bikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi, biri mu murongo wo gushaka ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku kuba Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo ku bibazo byayo, ndetse n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga umusanzu ufatika muri urwo rugendo, binyuze mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’ibihugu birimo Mozambique na Santrafurika.
Gen Mubarakh Muganga yashishikarije kandi uru rubyiruko gukora cyane no kumva uruhare rwabo nk’abayobozi b’ejo hazaza, mu guteza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange, abasaba kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu gushakira Afurika ibisubizo by’ibibazo biyugarije birimo ubukene, amakimbirane, ibibazo by’ubuzima n’ibindi.

Itorero Indangamirwa ryatangiye kuva tariki ya 1 Nyakanga kugeza tariki ya 14 Kanama 2025, rihurije hamwe urubyiruko 438 harimo abiga cyangwa abatuye mu mahanga, n’abandi biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda babaye Indashyikirwa ku rugerero rw’Inkomezabigwi, ari bo bayobozi b’urubyiruko bahagarariye abandi.
Intore zihabwa amasomo y’ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikare, zizahabwa ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, uburere mboneragihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, u Rwanda twifuza, uburezi no guhanga udushya.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|