Gen. Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, General Saïd Chanegriha, ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihuru, akaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Gen. Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria
Gen. Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, no gukomeza gushimangira ubufatanye mu by’umutekano.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko Gen Chanegriha yakiriwe na Gen Mubarakh Muganga, amuganiriza ku iterambere rya RDF, no ku mutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Uyu musirikare n’aba Ofisiye ayoboye kandi, basuye Minisiteri y’Ingabo, bakirwa na Minisitiri Juvénal Marizamunda.

Gen Chanegriha yatangaje ko umubano w’igisirikare cya Algeria na RDF ari ngombwa cyane, agaragaza kandi ko we n’aba Ofisiye ayoboye baje mu Rwanda kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ati “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye, kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje kandi muri uru ruzinduko, imikoranire yacu irongererwa imbaraga.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Army General Saïd Chanegriha, n’itsinda ryamuherekeje banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 iharuhukiye.

Akigera ku Gisozi, Army General Saïd Chanegriha, yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Imibanire n’Amahanga mu bya Gisirikare, Brig. Gen Patrick Karuretwa.

Uwo mushyitsi yasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko uko Jenoside yateguwe n’uko yashywizwe mu bikorwa, ndetse n’imbaraga Igihugu cyakoresheje mu kongera kwiyubaka.

Army General Saïd Chanegriha kandi yanasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri Juvénal Marizamunda na we yakiye General Saïd Chanegriha
Minisitiri Juvénal Marizamunda na we yakiye General Saïd Chanegriha

Army General Saïd Chanegriha yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024, hamwe n’itsinda ayoboye mu ruzinduko rw’akazi.

Yakirwa ku cyicaro gikuru cya RDF
Yakirwa ku cyicaro gikuru cya RDF
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka