Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko muri Pakistan

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, mu ruzinduko arimo muri Pakistan, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Jalil Abbas Jilani, baganira ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Gen Mubarakh Muganga yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Pakistan
Gen Mubarakh Muganga yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan

Gen Mubarakh Muganga, ari muri Pakistan kuva ku wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, nk’uko Minisiteri y’Ingabo ibitangaza.

Gen Mubarakh na Minisitiri Jalil Abbas, Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku gukomeza gushimangira umubano, guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ndetse n’ibikorwa byo kongererana ubushobozi.

Muri iyo nama kandi hagarutswe ku gushimangira uruhare runini Umuryango w’abanya-Pakistan batuye mu Rwanda bagira mu iterambere ryarwo. Hashimiwe kandi Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yashyize imbaraga mu gutuma uru ruzinduko rw’amateka rubaho, kuko urwo kuri uru rwego rubaye ku nshuro ya kabiri mu mateka y’u Rwanda muri Aziya.

Kuri uwo munsi kandi Gen Mubarakh Muganga yakiriwe na mugenzi we Gen Sahir Shamshad Mirza, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Pakistan mu murwa mukuru wa Islamabad. Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya RDF n’Ingabo za Pakisitan.

Muri Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Uretse ubufatanye mu bya gisirikare kandi, kugeza ubu imibare igaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku bucuruzi, ubarirwa agaciro ka Miliyari zirenga 34Frw, mu gihe u Rwanda ari rwo rufitemo umubare munini cyane, kuko rwohereza byinshi kurusha Pakistan, aho 70% by’icyayi cy’u Rwanda byoherezwa muri iki gihugu.

Mu rwego rw’ubucuruzi, by’umwihariko ubw’icyayi, biteganijwe ko bimwe mu bizakorwa hagati y’ibihugu byombi harimo guhuza abagemura icyayi cy’u Rwanda mu mahanga na Pakistan by’umwihariko, bakajya bakivana mu Rwanda bakigeza muri icyo gihugu.

Ibihugu byombi kugeza ubu bifitanye n’amasezerano mu bijyanye n’urwego rw’ubuzima, aho abaforomo n’abaganga bo mu Rwanda bazajya kwiga muri Pakistan.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro

Igihugu cya Pakistan kikaba gifite na gahunda yo gufungura icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubifurije ubwo bufatanye ko bwakomeza nigahunda nziza mufitiye abene gihugu banyu.

kiza emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka