Gen. Kazura yashimiye abasoje amahugurwa ku kurinda abasivili mu ntambara

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa mpuzamahanga yaberaga mu Rwanda, ku bijyanye n’uko abasirikare barinda umutekano w’abasivili, anabashimira ku buryo bitwaye.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), na komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC).

Mu ijambo rye risoza aya mahugurwa, ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, Gen. Kazura yashimye abayitabiriye ndetse abasaba gukomeza guhuriza hamwe no gufatanya, hagamijwe kongera ubushobozi bwabo bukenewe, cyane cyane mu guteza imbere no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu.

Ati “Nzi neza ko kimwe mu bintu mwamenyeye muri aya mahugurwa n’ibiganiro mwagiranye, ari uko nta gihugu na kimwe cyashobora kwigira ngo kibashe kwihaza ubwacyo, yaba intego ndetse n’ingamba zavuzwe haruguru. Ni muri urwo rwego ibihugu byose biri hano byahisemo gufatanya n’ibindi, kugira ngo bishakire hamwe ibisubizo bikenewe.”

Umuyobozi wa ICRC muri Uganda, u Rwanda n’u Burundi, Christoph Sutter, yavuze ko iki gikorwa kigamije kongerera imyumvire abafata ibyemezo mu gisirikare, kurushaho kumva uruhare rwabo mu kugabanya ingaruka zigera ku baturage b’abasivili, ku bakomeretse ndetse n’abafunzwe.

Yakomeje agira ati “Abafatanyabikorwa mu nzego z’umutekano mu bikorwa bya gisirikare boherezwamo mu mahanga, bagaragaza uruhare runini mu gushakira umutekano uturere bajya kugaruramo amahoro.”

Yakomeje avuga ko amahame n’ibikorwa bya Croix Rouge, ari ukurengera ikiremwa muntu mu bihe bikomeye by’amakimbirane.

Ibihugu bigera kuri 20 bya Afurika nibyo byitabiriye aya mahugurwa yatangaga urubuga rugamije kungurana ibitekerezo hagati y’Ingabo, abakora mu bikorwa by’ubutabazi n’inzobere zitandukanye, mu gufata ingamba no kurushaho kurengera abaturage, kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu ndetse n’amategeko y’intambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka