Gen Kazura yakiriwe mu Kigo cy’u Bufaransa cy’ubutwererane n’umutekano

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, uri mu ruzinduko mu Bufaransa, ku wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yakiriwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’ubutwererane mu by’umutekano n’Igisirikare, Direction de la Coopération de sécurité et de défense (DCSD).

Gen Kazura ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Bufaransa, ku butumire bwa mugenzi we Gen Thierry Burkhard.

Ikigo cya DCSD ni urwego rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’iterambere y’u Bufaransa, kigamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu nzego za gisirikare n’Ingabo, umutekano w’imbere mu gihugu no kurengera abasivili, cyashinzwe ku ya 16 Werurwe 2009.

Mu biganiro hagati y’impande zombi muri rusange, byibanze ku kungurana ibitekerezo mu ntego ndetse n’ubufatanye mu by’umutekano, nk’uko ubuyobozi bwa DCSD bwakomeje bubitangaza.

Muri urwo ruzinduko, Gen Kazura yaherekejwe n’abandi basirikare bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda barimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka