Gen Kazura yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba ‘Kent State University’

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi ba Kaminuza ya Kent State University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Visi Perezida wayo, Dr Marcello Fantoni.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru, rutangaza ko ibiganiro byahuje Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Kazura n’abayobozi ba Kent University, byabereye ku cyicaro cy’iyo Minisiteri ku Kimihurura.

Ubwo aba bayobozi baheruka mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, binyuze mu ishami ry’iri shuri ryigisha ibijyanye n’amahoro n’amakimbirane muri Amerika (School of Peace and Conflict Studies). Batangaje ko bungukiye byishi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bemeza ko mu rugendo rwo kubaka amahoro ku Isi, abantu bakwiye kwita cyane no gukura isomo ku mateka atuma habaho amakimbirane kugira ngo bubake ahazaza.

Kent State University isanzwe ifitanye umubano na Kaminuza y’u Rwanda, ushingiye ku myigishirize, ubushakashatsi, guhererekanya abanyeshuri n’abarimu.

Iyi kaminuza kandi igira amasomo bigira mu Rwanda, aho ibigo byo mu bihugu byombi bishinzwe amahoro no gukemura amakimbirane (Centre for Peace and Conflict management) bifatanyije n’urwibutso rwa Kigali.

Ku bufatanye bw’u Rwanda na Kent State University, haratekerezwa ku mushinga wo kubaka ikigo kizafasha muri ibyo bikorwa bitandukanye by’uburezi ndetse n’ubushakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka