Gen Kabarebe yagereranije urubyiruko rwa FPR n’Inkotanyi zarubohoye

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yagaragaje icyizere afitiye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi avuga ko abona rufite ishyaka nk’iry’urubyiruko rwabohoye igihugu ariko bakaba batandukaniye ku rugamba barwana.

Minisitiri Gen Kabarebe ahamya ko urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rufite ishyaka nk'iry'urubyiruko rwabohoye igihugu
Minisitiri Gen Kabarebe ahamya ko urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rufite ishyaka nk’iry’urubyiruko rwabohoye igihugu

Yabitangarije muri kongere y’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Minisitiri Gen James Kabarebe ari mu b’ingenzi barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, guhera mu mwaka wa 1990. Avuga ko abona ishyaka ry’urubyiruko rw’icyo gihe ari rimwe n’iry’urubyiruko rwa none.

Agira ati “Urubyiruko rw’iki gihe hari aho ruhuriye n’urwo muri 1990, kuko namwe ndabona tubahagurukije ngo mutabare igihugu mwabikora, ariko aho mukorera haratandukanye.”

Akomeza avuga ko 99% by’ababohoye igihugu bari urubyiruko.

Ahamya ko urugamba rwo muri 1990 rwari urwo gutanga amaraso ku rugamba ariko urw’iki gihe ngo ni urwo guhangana na byinshi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside no kurinda ubusugire n’ubukungu bw’igihugu.

Agira ati “Igikenewe kuri ubu ni urubyiruko rufite uburere, rutari rwa rundi rutekereza kujya mu muhanda. Uburambe bw’ibyamaze kubakwa buri mu maboko yanyu, ntabwo ari twe tugomba kubirinda.”

Gen Kabarebe yagaragaje icyizere afitiye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi
Gen Kabarebe yagaragaje icyizere afitiye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi

Bimwe mu byo yasabye urubyiruko kwitaho cyane ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ivugwa cyane cyane mu mahanga, guharanira kubana neza n’ibihugu bikikije u Rwanda kuko ari ho runyuza ibicuruzwa.

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iyo Kongere ya FPR-Inkotanyi rwagaragaje ko rumaze kwiteza imbere ruhereye ku busa.

Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi na rwo rwagaragaje ko rwiteje imbere ruhereye ku mafaranga make
Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi na rwo rwagaragaje ko rwiteje imbere ruhereye ku mafaranga make

Uwitwa Uwamariya Assoumpta yerekanye uburyo yinjiza amafaranga abikesheje umushinga we wo gukora divayi muri Beterave.

Ahamya ko kuri ubu ageze ku mari irenga miliyoni 5RWf, yarahereye ku bihumbi 20RWf mu myaka ine ishize.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Ngarambe yabwiye urubyiruko ko rugomba kuba abarinzi b’ibyagezweho, barwanya ibiyobyabwenge, isuku nke, n’imirire mibi

Biteganijwe ko ku itariki ya 20 Ukuboza 2017 ari bwo umuryango FPR-Inkotanyi uzizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze ubayeho.

Umunyamabanga mukuru w'umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Ngarambe atanga ikiganiro
Umunyamabanga mukuru w’umuryango FPR-Inkotanyi, Francois Ngarambe atanga ikiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RPF/RPA twitabiriye turi bato cyane ariko hari nabakuru ndetse n’abakambwe nabakecuru, mbona cyari igihango cyuje ubuhanga n’ubuhangange. Kizahoraho rero iteka ryose kuko imiterere yacyo ni mubitekerezo si ikintu gifatika cg imiterere y’abantu baharara ndetse byarimba bakanahararukwa.

Abatuvuyemo bose, uhereye ku Ntwali Afande Gisa Fred Rwigema nagiye bakurikiraho bose uko ibihe bitandukanye n’urugamba byagiye bihindura isura, batubereye ibitambo twe tukiri bazima, Imana izabahembe ijuru.

Asante sana Afande turahari !

Kunda yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka