Gen Kabarebe yagaragaje uko u Rwanda rwasigajwe inyuma n’ubukoloni

Mu gutangiza gahunda y’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro n’amarushanwa ya ‘Ndi Umunyarwanda’, yateguwe na Unity Club hagamijwe kwimakaza umurage w’Ubunyarwanda mu rubyiruko, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yaganirije urubyiruko mu Karere ka Rubavu, arwereka uburyo abakoloni bubatse gereza aho kubaka amashuri n’amavuriro.

Gen Kabarebe aganiriza urubyiruko mu Karere ka Rubavu
Gen Kabarebe aganiriza urubyiruko mu Karere ka Rubavu

Gen Kabarebe yavuze ko amateka y’u Rwanda umuntu adashobora kuyahanagura, ahubwo agomba kubaka Igihugu hagendewe ku cyo Abanyarwanda bahuriyeho ari cyo ‘Ubunyarwanda’.

Agira ati “Ndi Umunyarwanda yahozeho, ariko iza gusenyuka. Abakoloni baza bagiye bakata ibihugu bya Afurika bitewe n’inyungu zabo. Abakoloni baje basanga u Rwanda ari Igihugu, kandi gifite ubuyobozi bujyanye n’igihe cyariho”.

Akomeza avuga ko mu gihe cy’ubucakara Abanyarwanda batacurujwe, ibi bikagaragaza impamvu y’ubucucike n’ubwinshi bw’Abanyarwanda, kuko abacuruza abantu batashoboye kurwinjiramo.

Ati “Abageraga ku mbibi z’u Rwanda basangaga hamenerwa, warahageraga barakumerera nabi. Icyo gihe Abanyarwanda bari bazi agaciro k’umuntu, nta mateka y’ivangura bigeze bagira, kuko iyo Igihugu cyajyaga mu ntambara barwaniraga hamwe”.

Yongeraho ko ubukoroni buje ni bwo bwazanye ivangura, Ababiligi bakoronije u Rwanda nyuma y’uko Abadage batsinzwe intambara ya mbere y’Isi mu 1923. Ingabo z’u Rwanda zari zarafashije Abadage kurwanya Ababiligi, zaraciwe, bazana abasirikare babo bari bavuye i Kisangani hamwe n’ingabo z’Abanyekongo, ziza kuyobora mu Rwanda zifite ibirindiro i Rumangabo.

Akomeza avuga ko kugera mu 1932, Ababiligi nta bintu bari bagakoreye u Rwanda, nyamara abandi bakoloni mu Karere barimo bubaka amashuri n’ibitaro, kugera kuri za Kaminuza.

Abanyarwanda kugira ngo bige bagere hejuru, byasabaga kujya muri Zaire, kuko mu Rwanda Kaminuza yubatswe mu 1962, icyakora icyo Ababiligi bubatse kizwi ni gereza ya 1930, yahoze iba mu mujyi wa Kigali ubu iri i Mageragere.

Ati “Ese mu Rwanda icyo gihe hari ibyaha byinshi ku buryo hubakwa gereza kurusha uko hubakwa amashuri n’amavuriro?”

Abayobozi bari bitabiriye ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda
Abayobozi bari bitabiriye ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda

Gen Kabarebe akomeza agaragaza ko icyo abakoloni bakoze ari ukujyana Abanyarwanda mu mirimo y’agahato, nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse bamwe bakaba banyanyagiye henshi bitewe n’uko mu Rwanda ariho hari abantu benshi kandi bashoboye, mu gihe ahandi mu Karere bari barajyanywe mu bucakara.

Ati “U Rwanda rwari rwararinze abantu barwo mu gihe cy’ubucakara, ariko kubera mu gihe cy’ubukoloni rwari rwararagijwe Ababiligi, babajyanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubu bamwe batuyeyo”.

Yemeza ko uko gutwara Abanyarwanda mu mirimo hirya no hino bakagumayo, byatumye henshi mu Karere haboneka Abanyarwanda ndetse hiyongeraho abari batuye mu bice by’u Rwanda byometswe ku bindi bihugu, ibintu byakozwe hagamije guca intege Abanyarwanda, bari bashyize hamwe mu kubaka Ubumwe bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka