Gen Kabarebe asanga urubyiruko rukwiye kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikari, Gen James Kabarebe, ahamya ko urubyiruko rw’ubu, nirwubakira ku ndangagaciro zibereye abayobozi beza, bizafasha igihugu gukomeza gusigasira imiyoborere ibereye Abanyarwanda birusheho kubaka umutekano wabo no kubageza ku iterambere rirambye.

Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw'Abakorerabushake ku mateka yo kubohora u Rwanda
Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku mateka yo kubohora u Rwanda

Ibi Gen James Kabarebe, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yahaye urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, bamaze iminsi bateraniye mu mahugurwa abera mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze.

Mu kiganiro yabagejejeho kirebana n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, Gen Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko hari byinshi bakwigira ku ngabo zahoze ari iza RPA, zatangije urwo rugamba kuva mu mwaka w’1990. Aho yatanze ingero z’ukuntu urwo rugamba barutangiranye ibibazo by’amikoro menshi ashingiye ku kuba nta bikoresho cyangwa amafaranga bihagije bari bafite, cyo kimwe n’umubare w’ingabo zari nke cyane ugereranyije n’izo bari bahanganye.

Yagize ati “Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri rutangiye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaje asanga bamwe mu bari ingabo bishwe, inkomere zitabarika zinyanyagiye aho zitabashaga kubona imiti izivura kuko itari ihari. Icyo gihe kandi benshi mu ngabo harimo na bamwe mu bari bazikuriye bari biciwe ku rugamba, abazima bari basigaye na bo bashonje, batakaje byose, umwanzi ushyigikiwe bikomeye abarasa uko yishakiye. Icyizere cyo gutsinda urugamba nticyari kigihari”.

Yongera ati “Mu by’ukuri wishyize mu mwanya w’umuntu warimo yibonera ibintu nk’ibyo n’amaso ye, wakavuze uti, ibi njemo ntacyo bimaze, nta n’aho byangeza. Ugahitamo kuhava uhunga ngo usame amagara yawe!”

Ngo kuri Paul Kagame si uku byagenze, kuko yihutiye gushaka igisubizo cy’uburyo bavugurura imirwanire, n’ubwo byanyuze mu nzira zari zigoranye, nk’uko Gen Kabarerebe yakomeje abibwira urubyiruko.

Ati “Nyakubahwa Paul Kagame ikizere cyo kunesha urugamba cyasaga n’icyayoyotse, yakoresheje ubumenyi n’imbaraga zishoboka mu guhindura imitekerereze y’ingabo no kuzereka ko urugamba rworoshye, barukomeza kandi kurutsinda bishoboka. Ibyo byabaye nk’aho yongereye ikibatsi cy’imbaraga mu bari ku rugamba, barurwana mu buryo butari bworoshye, bifata imyaka ikabakaba ine ariko bigera ubwo barutsinda”.

Ngo abantu benshi bakunze guhura n’ibibagora, bikabaca intege bataragera ku cyo bifuza kugeraho. Kuri Gen Kabarebe, asanga nta na rimwe umuntu ashobora kugera ku byiza atabanje kunyura mu bimugoye.

Yagize ati “Abantu benshi bacika intege kubera kugira umutima woroshye. Biba byatewe no kutabanza gufata umwanya ngo bashakishe, cyangwa banatekereze icyo bakora, bagerageze amahirwe ahari n’inzira bacamo ngo bagere ku byiza bifuza. Ibyo bikugira umunyantege nke, ugaherako utsindwa urugamba urimo kurwana, mu gihe uwo muhanganye we akoresha za mbaraga yaharaniye akaba ari we ukomeza kandi akanesha!”

Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n'amahitamo y'imiyoborere ikemurira abandi ibibazo
Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo

Agerageza kubisanisha n’urugamba urubyiruko rw’abakorerabushake ruriho ubu, rwo kuyobora bagenzi babo, mu ntego yabo yo kubaka igihugu gitekanye.

Gen Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko kubyitwaramo neza, bigomba gushingira ku gukorera ku ntego, gutahiriza umugozi umwe, gukora neza ibintu byinshi nta na kimwe gisigaye inyuma, kurangwa no gusesengura bakamenya ahari ibibazo cyangwa intege nke kugira ngo bishakirwe igisubizo, baharanira ko inshingano zose bazuzuza uko bikwiye.

Urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi bo mu gihugu hose, nyuma yo kugezwaho impanuro bahawe na Gen Kabarebe, basobanukiwe ko gukora mu bwitange badacika intege kandi batinuba, byageza igihugu ku byiza byinshi.

Dunia Saad, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, avuga ko yungukiye muri icyo kiganiro.

Yagize ati “Nyuma y’ibi biganiro, ntahanye isomo rikomeye ry’uko umuntu wese ufite icyerekezo kizima, kabone n’ubwo yahuriramo n’ibibazo akora uko ashoboye akirinda kubihunga, ahubwo bwa bwitange no gushishoza bimuherekeza, bikamufasha guhangana na byo, bikamugeza ku byiza, nk’ibyo tubona ubu twagejejweho n’ingabo zahoze ari iza RPA. Izi ndangagaciro tugiye kuzubakiraho umuco w’ubukorerabushake tuwukunde kurushaho, kandi tuwushishikarize na bagenzi bacu twaje duhagarariye; duharanira gusigasira intsinzi ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyaharaniye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka