GEARG yatanze amahugurwa mu kwihangira imirimo no kurwanya ihungabana

Ubuyobozi bw’Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, wateguye amahugurwa yagenewe bamwe mu banyamuryango b’urubyiruko mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kwihangira imirimo, bikazabafasha guhangana n’ibibazo by’ihungabana.

Ayo mahugurwa y’iminsi 15 yasojwe tariki 02 Gicurasi 2023, yagenewe abagera kuri 200, ategurwa n’Umuryango GEARG ku bufatanye na Kaminuza Mercer University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr. Ntezimana Jean Nepomuscene, Komiseri w’isanamitima n’ubudaheranwa muri GEARG, yavuze ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze basanze hari urubyiruko rw’abanyamuryango barokotse jenoside yakorewe abatutsi rugihura n’ibibazo by’ihungabana ndetse bigashingira no kuba rudafite imirimo.

Ati: “Murabizi mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, hari ingaruka yasize cyane cyane mu rubyiruko rwayirokotse ari narwo rwibumbiye muri GEARG, ndetse n’abandi bantu bakuru. Niyompamvu tumaze kubona hari ikibazo cy’ihungabana n’ikibazo cy’ubushomeri, hari ubushakashatsi twakoze mu 2021, dusanga mu rubyiruko rwarokotse Jenoside hari urubyiruko rusaga ibihumbi 32 batari babasha kubona imirimo. Niyo mpamvu turimo turakorana na kaminuza yo muri Amerika ya Mercer University kugirango abanyamuryango babashe gukira ibyo bikomere no kwihangira imirimo.”

Dr. Ntezimana Jean Nepomuscene
Dr. Ntezimana Jean Nepomuscene

Dr. Ntezimana Jean Nepomuscene akomeza uvuga ko aya mahugurwa azafasha abayahawe gukira ibikomere bibafashe kwihangira umurimo cyangwa se no kumenya uko isoko ry’umurimo rihagaze ndetse kandi bahugure bagenzi babo batagize umwanya wo kuyakurikira cyane ko Umuryango wa GEARG uteganya ko azagera no ku bandi banyamuryango mu mpande zitandukanye.

Umwe mu bahawe aya mahugurwa yavuze ko mu bijyanye no kwihangira imirimo bigiyemo ibintu by’ingenzi bizabafasha mu kwihangira imirimo bityo bitange ibisubizo kuri bagenzi babo badafite imirimo.

Ati: “Icyo bigiye kudufasha rero ni ukugirango turebe mu bumenyi twahawe icyo dukwiye gushyira mu bikorwa mu kwihangira imirimo dufashe bagenzi bacu badafite akazi, imirimo mito mito dushobora gukora kugirango itange igisubizo ku bibazo by’ubushomeri muri bagenzi bacu. Ikindi ni ukwagura ubumenyi ku basanzwe bakora bizinesi bagire icyo bongera kwiga kurushaho no kunoza imirimo yabo ya buri munsi.”

Akomeza avuga ko mu bijyanye n’amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe bakuyemo ubumenyi bw’ibyo bakenera buri munsi kuko hari abantu usanga bafite ibibazo byo mu mutwe ariko bakaba batabizi n’uburyo bwo gufasha umuntu ufite ibibazo by’ihungabana.

Ati: “Twize ko ihungabana ari ihungabana kuko nta mupaka rigira, yaba kuri Jenoside, mu buzima busanzwe byose biri ku rugero rumwe, ibyo batwigishije rero bigiye kudufasha mu buzima bwacu n’imiryango yacu, abaturanyi ndetse tukagera no ku bandi muri rusange ahakunze kugaragara ihungabana.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango GAERG, Fidèle Nsengiyaremye

Fidèle Nsengiyaremye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango GAERG, yashishikarije abahawe impamyabumenyi ku mahugurwa bahawe gukoresha ubumenyi bahawe mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe gutanga umusanzu mu binyuze muri tekinike nyinshi bagishijwe bahereye kuri bo ubwabo, mu miryango ndetse banabisangize abandi.

Yashimangiye kandi ko amahugurwa mu kwihangira imirimo, bigira uruhare rukomeye mu kubafasha gutangiza imishinga, gushakisha amahirwe mashya, bikabafasha guteza imbere ubukungu bwabo ndetse bikagira ingaruka zagutse zigera ku baturage bose n’igihugu muri rusange.

Ubufatanye hagati y’ Umuryango GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside na kaminuza ya Mercer University na GAERG bwagize uruhare runini mu gufasha abagenerwabikorwa mu ngeri zitandukanye barokotse Jenoside guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe n’ubudaheranwa.

Bahawe ibyemezo by
Bahawe ibyemezo by’ubumenyi bungutse mu mahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka