Gaz methane ntikibonetse mu ntangiriro za 2013
Abashinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu (Kivu Watt) mu karere ka Karongi baratangaza ko gaz itakibashije kuboneka mu ntangiriro za 2013 nk’uko byari byitezwe.
Aya makuru aje avuguruza ayari yaratanzwe umwaka ushize ubwo minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, yasuraga umushinga muri Werurwe 2012, ari kumwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, Ing Isumbingabo Emma Francoise.
Ubwo intumwa za Leta ziyobowe na Depite Gasarabwe Jean Damascene (ziri muri komisiyo y’imari n’ubucuruzi) zasuraga umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu, tariki 21/01/2013, abakora umushinga bamusobanuriye ko habaye ingorane zatumye imirimo itagenda neza nk’uko byemejwe na Rusine Gerard umukozi wa Kivu watt.
Rusine yabisobanuye muri aya magambo: “Umushinga wa Kivu Watt ugeze ku cyiciro cya nyuma, gutangira kuvoma gaz bizatangirana n’ukwezi kwa gatandatu”.
Uyu mukozi yakomeje asobanura ko umushinga wa Kivu Watt ufite umwihariko kubera ko ni wo wa mbere ku isi hose. Mu Rwanda honyine ari ho havomwa gaz methane mu mazi; ahandi bayicukura mu butaka. Ikindi kandi ibikoresho by’umushinga bisaba ikoranabuhanga ryihariye bigatuma uko umushinga ugenda ushyirwa mu bikorwa ari nako hagenda havuka ibindi bintu bishya bikenewe.

Depite Gasarabwe Jean Damascene we yashimye muri rusange aho umushinga ugeze kandi n’ibisobanuro yahawe ku mpamvu z’ubutinde yabyakiriye neza.
Yabisobanuye atya: “Batubwiye ko hagiye habaho guhindura ba rwiyemezamirimo ndetse no kwirukana bamwe mu bakozi kuko biramutse bikozwe nabi bigira ingaruka ikomeye cyane. Uyu ni umushinga w’igerageza kuko ni ibintu bidakunze kuboneka henshi ku isi, ku buryo n’ababikora usanga baba bagerageza rimwe na rimwe bikanga, ariko noneho batwijeje ko bizaba byarangiye kandi twabonye bishoboka”.
Icyiciro cya mbere cy’umushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu kugeza ubu gihagaze miliyoni 142 z’amadolari y’America. Biteganyijwe ko kizatanga megawatt 25, naho icyiciro cya kabili kikazatanga megawatt 75.
Uruzinduko rwa Komisiyo ishinzwe imari n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko yagiriye mu karere ka Karongi, ni gahunda ndende izagera mu gihugu hose, bagenda bareba aho ibikorwa bya Guverinoma bigeze bishyirwa mu bikorwa nk’uko byemejwe muri viziyo 2020.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|