Gatuna: Nyuma y’igeragezwa, umupaka wongeye kuba ufunzwe ku modoka nini

Imodoka nini ziva muri Uganda na Kenya zinyuze ku mupaka wa Gatuna zirakomeza kuba zitegereje kugira ngo zongere gukoresha uyu muhanda, nyuma y’igeragezwa ry’iminsi 10 ryagaragaje ko hari ibigikeneye gukosorwa.

Imodoka nini ziraba zitegereje ko imirimo yo kubaka irangira
Imodoka nini ziraba zitegereje ko imirimo yo kubaka irangira

Nta gihe kizwi cyatangajwe uyu mupaka usanzwe urangwa n’urujya n’uruza rw’imodoka uzongera gufungurwa ku modoka nini (amkamyo), gusa hari amakuru avuga ko imirimo yo kuwubaka isigaye ishobora gutwara ukwezi kumwe.

Tariki ya 7 Kamena 2019, nibwo Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu Majyaruguru ufunguye by’agateganyo ku modoka nini, nyuma y’uko wari wafunzwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (One Stop Border Post).

Uko gufungwa byatumye imodoka nini zakoreshaga uwo mupaka wa Gatuna zijya kuzenguruka zigakoresha umupaka wa Kagitumba n’uwa Cyanika, ibintu abacuruzi bo muri Uganda bavuze ko ari ukubera ibibazo bya politiki biri hagati y’ibihugu byombi.

Imodoka nini ziraba zikoresha umupaka wa Kagitumba n'uwa Cyanika
Imodoka nini ziraba zikoresha umupaka wa Kagitumba n’uwa Cyanika

U Rwanda rwo rwavuze ko uko gufunga umupaka by’agateganyo ku modoka nini, bwari uburyo bwo korohereza abakora imirimo yo kubaka umupaka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) kivuga ko ubu iyo mirimo igenda neza n’uko yateguwe, abubaka bakaba barongerewe igihe ngo bakosore ibintu bicye, byagaragaye mu minsi umupaka wari ufunguye by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 10.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye Kigali Today ko “umupaka uzongera gufungurwa nyuma y’isuzuma”, gusa ntiyatanze igihe nyakuri uyu mupaka uzongera kwemerera imodoka nini kuhanyura bihoraho.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ishami rishinzwe abasora, akaba n’umuvugizi wa RRA, Drocella Mukashyaka, yavuze ko RRA itegereje inama izahabwa na RTDA ku kuba imirimo yo kubaka umupaka yararangiye.

Ati “Twari twongeye gufungura umupaka wa Gatuna ku modoka nini mu gihe cy’igerageza ry’ibyumweru bibiri, hanyuma RTDA ikagenzura niba hari ibigomba gukosorwa mu myubakire, bigakosorwa.

Umupaka wa Gatuna uzafungurwa burundu ku modoka nini, nyuma y’uko ushyikirijwe Leta y’u Rwanda, gusa uracyakoreshwa n’ibinyabiziga bitoya".

Yongeraho ko kuri ubu, imodoka nini zikomeza gukoresha umupaka wa Kagitumba na Cyanika, mu gihe imirimo yo kubaka igikomeje ku mupaka wa Gatuna.

Umuyobozi mukuru wa RTDA Imena Munyampenda, yabwiye Kigali Today ko hari ibintu bicye bikeneye gukosorwa ku myubakire y’umupaka wa Gatuna.

Ati “Ni imirimo ya nyuma. Kubaka inyubako byararangiye. Ibisigaye ni ibintu bicye nka parikingi (parking)”.

Mu gihe imirimo yo kubaka igikomeje, ubu umupaka wa Gatuna ukora ku gipimo cya 30%, hatambuka imodoka nto n’izitwara abagenzi.

Leta y’u Rwanda kandi ikomeza kwibutsa Abanyarwanda ko hari amagana y’Abanyarwanda bakomeje gufungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranije n’amategeko, mu gihe hari abandi birukanwe bakagarurwa mu Rwanda.

U Rwanda kandi rushinja Uganda kuba ishyigikira ikanatera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku bw’izo mpamvu, Leta y’u Rwanda kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2019, igira Abanyarwanda inama zo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nange numva nkatwe nka banyarwanda twakumva inama ubuyobozi bwacu butugira bwo kudasubira muri uganda kubera akarengane bari kudukorera

tuyisenge fidele yanditse ku itariki ya: 28-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka