Gatumba: Abaturage bakomeje kutishimira uburyo GMC itubahiriza ibyo bumvikanye

Abaturage baturiye aho sosiyete ya GMC (Gatumba Mining Concession) icukura amabuye y’agaciro atandukanye mu murenge wa Gatumba mu karere ka ngororero bakomeje kutumvikana n’iyo sosiyete bitewe n’uko ibangiriza kandi ibyo ibizeje ntibishyire mu bikorwa.

Kimwe mu biteza amakimbirane ya buri gihe ni ingurane no kwimura abangirizwa n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’iyo sosiyete.

Abaturage bagejeje ikibazo cyabo mu buyobozi bwa Leta ndetse bakabarirwa ibyo bagomba guhabwa ariko iyo sosiyete ikinangira barasaba ubuyobozi kubarenganura kuko bahora basiragira kandi babeshywa na GMC ko igiye gukemura ikibazo.

Abenshi bari bategereje ibisubizo mu gihe cy’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ariko cyarangiye ntacyo basubijwe gifatika.

Ababaruriwe ngo bishyurwe nabo amaso yaheze mu kirere.
Ababaruriwe ngo bishyurwe nabo amaso yaheze mu kirere.

Hari abaturage 19 akarere kasabye GMC kwishyura no kwimura, ndetse tariki 02/12/2012 umukozi w’akarere ubishinzwe yabaruye ibigomba kwishyurwa ariko iyo sosiyete yanze kubishyura.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatumba buvuga ko icyo bwagombaga gukora bwagikoze kandi bukaba bwaranagejeje ikibazo ku rwego rw’akarere.

Bamwe mu bari ku rutonde rw’abagombaga kwishyurwa bavuga ko n’ubu bacyangirizwa imitungo badutangarije ko umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yabijeje ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa kikarangizwa.

Kimwe mu bitera abaturage kutishimira imyitwarire y’ubuyobozi bwa GMC muri icyo kibazo ni uko budashaka kwegera abo bafitanye ibibazo ngo baganire ahubwo bakigabiza imirima yabo batabanje kubivuganaho.

Morgan Sendegeya umwe mu bayobozi ba GMC yadutangarije ko GMC itanga kuganira n’abayigana ahubwo ari abaturage badasobanukiwe n’ibikorwa kugira ngo babonane n’ubuyobozi.

Bavuga ko ibikorwa by'ubucukuzi birengera imbago z'abaturage.
Bavuga ko ibikorwa by’ubucukuzi birengera imbago z’abaturage.

Abaturage bifuza ko ikibazo cyabo cyashakirwa umuti urambye
Abatuye mu kagali ka Cyome ahakorerwa ubwo bucukuzi cyane, bifuza ko ikibazo cyarebwa muri rusange mu rwego rwo kwirinda imanza n’impaka bya buri mwaka hagati ya GMC n’abaturage kuko ibikorwa by’ubucukuzi bikomeza gusatira aho abaturage batuye.

Kuribo, hafatwa ingamba zo kwimura abahatuye hakurikijwe ibipimo bigaragaza aho ingaruka z’ubwo bucukuzi zishobora kwangiza, cyangwa se bagaha GMC ahantu itagomba kurenga nubwo ngo ibirengaho abakozi bayo bagacukura bagenda mu myobo y’ikuzimu bakagera aho batemerewe ari nabyo bituma amazu asaduka.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bikorwa bya GMC bifitiye igihugu ndetse n’abaturage akamaro kanini,ariko ntihagomba kubaho ibitambo,iyo hari amazezerano aba agomba kujya mu bikorwa ntihagire uhahombera. iriya societe niyishyure abaturage bage bareka guhora baburagira ntacyo bakora.

ntaganira yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ibi bibazo bigomba gukemurwa hakurikijwe amategeko kuko ndabona ubwunvikane bwarananiranye,ariya ma societe ntaba abuze amafaranga kuba adashaka kwishyura abaturage ibyo yabangirije rero ntibyunvikana

ntirushwa yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka