Gatsibo: Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibirwangiriza ubuzima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko rw’Akarere ka Gatsibo kwirinda ibibarangaza byabangiriza ubuzima, kuko ari bwo gishoro kinini bafite.

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora ariko bakanirinda ibyabangiriza ubuzima
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora ariko bakanirinda ibyabangiriza ubuzima

Yabibasabye ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rusaga 300 ruhagarariye abandi mu Mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo, rwari rwahurijwe mu Kigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi.

Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibikorwaremezo begerejwe birimo n’ibigo by’urubyiruko bibiri byubatse mu Mirenge ya Kiramuruzi na Gasange, bitangirwamo serivisi zitandukanye zikenerwa n’urubyiruko, kuko ariho bazajya bakura amakuru abafasha mu buzima rusange no mu iterambere.

Mu mahirwe yabonye ari mu Karere ka Gatsibo urubyiruko rukwiye kugana rukabonamo akazi, harimo ubukerarugendo no gutanga serivisi ndetse abasaba gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kuko bashobora kubikora neza bakiteza imbere.

Urubyiruko rukora inkweto n'imikandara mu ruhu rwashimiwe ahubwo rusabwa kwigisha benshi
Urubyiruko rukora inkweto n’imikandara mu ruhu rwashimiwe ahubwo rusabwa kwigisha benshi

Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, kwiyandarika, kugira imyitwarire mibi n’izindi ngeso mbi kuko ari ibyonnyi byatuma ntaho rugera, ahubwo arushishikariza gukora kugira ngo rwiteze imbere.

Avuga ko ubwo icyorezo cya Covid-19, cyatangiye kugenza macye bishoboka ko urubyiruko rwavana amaboko mu mifuka rugakora ibikorwa biruteza imbere ubwarwo n’Igihugu muri rusange, by’umwihariko rwirinda ibyarurangaza kuko ubuzima bwarwo aricyo gishoro rufite.

Ati “Cyane cyane icyo tubasaba ni ukwirinda ibibarangaza, birimo ibibangiriza ubuzima, ikintu cya mbere bafite ni ubuzima bwabo, nicyo gishoro cya mbere, noneho n’Igihugu amahirwe yose twahoze tuvuga. Turabifuriza rero byinshi byiza mu iterambere.”

Urubyiruko rwatangiye gukora imyenda ya Made in Rwanda
Urubyiruko rwatangiye gukora imyenda ya Made in Rwanda

Yashimye urubyiruko rw’Akarere ka Gatsibo kuko rugaragaza ubushake bwo kwikorera, ariko bakanatanga ibitekerezo ku byo babona bitagenda, ndetse bakanagaragaza uko babona byakora.

Avuga ko bakwiye gukora cyane bagakora imishinga batekerejeho, kandi bakunze kugira ngo babashe gutera imbere mu bukungu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, yasabye uru rubyiruko gukomera ku ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda, kwibumbira mu makoperative no gukoresha neza amahirwe rufite rwahawe n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu rukiteza imbere.

Minisitiri Mbabazi kandi yasuye ishuri rya Gakoni TVET n’uruganda ruciriritse rwa KezaHeza, rukora imyenda ya Made in Rwanda, biherereye mu Murenge wa Kiramuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka