Gatsibo: Umubare w’abangavu basambanywa uragenda ugabanuka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umubare w’abangavu basambanywa ugenda ugabanuka bitewe n’ingamba zafashwe, zirimo clubs z’abana ku Mudugudu, ku ishuri, gufata no gufunga abakekwaho guhohotera abana, no gushyiraho umukozi ushinzwe gukurikirana no kurengera uburenganzira bw’umwana.

Guhera muri Nyakanga 2023 kugera mu Ukuboza 2023, abana 518 bari hagati y’imyaka 14 kugera ku 19 nibo bari bamaze kumenyekana ko basambanyijwe bagaterwa inda.

Muri abo bana, 170 bari hagati y’imyaka 14 na 17 naho 348 bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 19 y’amavuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukama Marceline, avuga ko n’ubwo iyi mibare iri hejuru ariko ari micye ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko mu mezi atandatu habarurwaga abana basambanyijwe bagaterwa inda barenga 800.

Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye iyi mibare igabanuka ari uburyo bashyizeho bwo kurengera umwana nawe abigizemo uruhare, hashingwa amahuriro y’Abana ku Mudugudu (Clubs ku Mudugudu), intego ari ukubaha amakuru kugira ngo nibabona ikibazo bakivuge hakiri kare.

Ikindi cyakozwe ni gahunda y’Umudugudu ku ishuri, aho abana biga ku Kigo kimwe cy’ishuri baturuka no mu Mudugudu umwe bamenyana.

Mukama ati “Twakoze icyo twise Club ku Mudugudu abana bagahurira hamwe mu Mudugudu, intego ari ukubaha amakuru ku kibazo gihari kugira ngo kibonetse umwana ajye atanga amakuru. Twanakoze Umudugudu ku ishuri aho abana baturuka mu Mudugudu umwe ku ishuri bamenyana, ibi ntibidufasha kurwanya isambanywa ry’abana gusa binadufasha kumenya umwana usiba n’uwabuze ku ishuri.”

Nanone ngo kuri ibi hiyongeraho kuba ku rwego rw’Akarere harashyizweho umukozi ushinzwe gukurikirana no kurengera uburenganzira bw’umwana.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ngo banafite umunyamategeko ufasha abana mu nkiko mu gihe bahohotewe n’uburyo bwo kubonera indezo abana bavutse ndetse n’ibifasha ba nyina.

Mukamana ariko avuga ko nta byera ngo de kuko bagifite imbogamizi za bamwe mu babyeyi bahishira iki cyaha bagamije kunga umuryango w’umwana wahohotewe n’uwamuhohoteye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, nawe avuga ko umubare w’abangavu basambanywa ugenda ugabanuka bigaragazwa n’imibare itangwa n’Intara aho batakiza ku mwanya wa kabiri ahubwo basigaye bari mu Turere dufite abana bacye basambanyijwe.

Avuga ko uyu ari umusaruro w’ubukangurambaga bwinshi bwakozwe mu baturage, ndetse no gufata no gufunga abagabo bahohotera abana, ku buryo hari abarenga 300 bakatiwe n’Inkiko bazira iki cyaha bituma abandi babona isomo babivamo.

Ati “Umubare urimo kugabanuka, imibare y’Intara ubundi twabaga aba kabiri cyangwa abambere, ubu turi mu Turere twa nyuma mu Ntara dufite abana basambanyijwe. Mu bana barenga 1,200 buri mwaka batewe inda, twamanutse twageze muri 500, nta kindi cyabiteye ni ubufatanye n’inzego mu guhiga abagabo, abarenga 300 bakorewe dosiye abandi barafunze byatanze isomo abandi barabireka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka