Gatsibo: Ukekwaho kuba umurwayi wo mu mutwe yakomerekeje mwarimu

Ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020, umusore witwa Munezero Yves w’imyaka 19 y’amavuko bikekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yinjiye mu kigo cy’amashuri cya GS Bihinga mu Karere ka Gatsibo, akomeretsa umwarimu.

Munezero Yves, na we yakomerekejwe n'abanyeshuri bahorera mwarimu wabo
Munezero Yves, na we yakomerekejwe n’abanyeshuri bahorera mwarimu wabo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo, Munezero Yves yinjiye mu kigo cya GS Bihinga abaririza umuyobozi w’ikigo.

Ngo mwarimu Bayingana André yamubajije icyo ashakira umuyobozi w’ikigo amusubiza ko ashaka ko amuha ishuri akiga. Mwarimu Bayingana André, ngo yamubwiye ko umuyobozi adahari yaza kugaruka kumureba saa munani z’amanywa.

Ati “Yamubajije umwaka yigamo undi amusubiza ko ari umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye. Mwarimu yamusabye kuza kugaruka saa munani kuko umuyobozi w’ikigo ari bwo ari bube ahari”.

Munezero ngo yaratashye saa munani zigeze aragaruka ariko noneho aza abaza umwarimu wamwakiriye mbere.

Ngo akibona mwarimu Bayingana yahise amukubita mu mutwe igiti yari afite mu ntoki aramukomeretsa, abanyeshuri na bo bafata Munezero baramukubita bahorera mwarimu.

Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero
Mwarimu Bayingana wakomerekejwe na Munezero

Abandi barimu ngo bahosheje intambara bajyana Munezero Yves ndetse na mwarimu Bayingana André ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kugira ngo bavurwe.

CIP Hamdoun Twizeyimana avuga ko bose bavuwe bagataha ariko ngo Polisi ikaba irimo gukorana na RIB kugira ngo Munezero Yves ajyanwe kwa muganga kuko bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Agira ati “Munezero bisanzwe bizwi ko afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse akagwa n’igicuri. Turimo gukorana na RIB kugira ngo ajyanwe kwa muganga i Ndera avurwe kuko agumye mu baturage yakomeza kubagirira nabi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

u WO muntu bamujyane indera kabisa

mugisha amos yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Uwo murwayi najye i Ndera mu maguru mashya da kuko buriya bashiduka yivuganye n’umuntu kbs!

Edison Nshimyumukiza yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Uwo murwayi ndamuzi kandi amaze gukomeretsa abantu benshi ariko ubuyobozi bwa gatsibo burarangara cyane kuko mukwezi gushize yakomerekeje umuyobozi wumudugudu na nyina umubyara abayobozi baramujya bahita bamurekura

Alias kiki yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka