Gatsibo: Mu gikorwa cy’umuganda abasenateri bubakiye abacitse ku icumu
Abatuye umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo barasabwa guhuza ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa kimwe kugira ngo haboneke umusaruro uhagije no kwegera abacitse ku icumu babaremera kugira ngo bazamukire rimwe mu iterambere.
Ibi babisabwe na Vice perezida wa Sena ubwo hari mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mata wahariwe kwita ku macumbi y’abacitse ku icumu.
Amazu y’abacitse ku icumu yasanwe agera kuri 20, akaba atuwemo n’abapfakazi, abatishoboye ndetse n’impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zibana, akaba yashyirwagaho icyondo mbere y’uko azashyirwaho isima.
Uyu muganda wari witabiriwe n’abaturage benshi, abasaniwe bemeza ko iki gikorwa kidasanzwe gusa ngo bagikesha Leta y’ubumwe.
Ruboneza Ambroise uyobora akarere ka Gatsibo yasabye abasaniwe amazu kutazajya bategereza ko yangirika cyane ahubwo ko bakwiye kujya bamenyesha ubuyobozi hakiri kare kugira ngo hirindwe ingaruka zabageraho.
Yagize ati : « ubuyobozi bw’akarere bwiteguye kubaba hafi igihe cyose mubwiyambaje, nkuko tutahwemye gushakisha umunsi ku munsi icyabateza imbere».
Uyu muganda kandi witabiriwe n’abakozi b’uruganda Inyange rwanoroje inka imiryango itanu yasaniwe amazu ndetse runatanga inkunga y’imifuka 50 ya sima izashyirwa kuri aya mazu.
Sudad Kayitana umuyobozi w’uruganda Inyange avuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda zayo.
Aba borojwe bo batangaza ko iki gikorwa bakorewe bagishimira bikomeye abagitekereje bakagishyira no mu bikorwa ndetse bakongeraho ko kije kubunganira mu bukungu ndetse n’imibereho yabo.
Gakuba Jeanne d’Arc, umuyobozi wungirije muri sena avuga ko iki gikorwa kigamije kwigira, gusa ngo muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage barakangurirwa kwegera abacitse ku icumu babaremera kugira ngo bazamukire rimwe mu iterambere no gukurikiza gahunda za Leta zijyanye no guhuza ubutaka hahingwa igihingwa kimwe.
Ibyakozwe muri uyu muganda byahawe agaciro katari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, witabiriwe n’abaturage b’umurenge wa Kiramuruzi n’aba akarere ka Gatsibo muri rusange ndetse n’abasenateri 12.
Intego bihaye ikaba ari uko bitazarenza ukuboza uyu mwaka amazu yose agomba gusanwa mu karere ka Gatsibo atarasozwa dore ko na sena yabemereye inkunga.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
agaciro ni twe tugomba kukiha, kuko tudahagurutse ngo duhe umuganda abacu bacitse ku icumu rya Genocide, batagira aho bikinga cg badafite ubundi bufasha, ntawundi wazabidukorera mu mwanya. Abaseneteri bagize neza kuri iki gikorwa, Imana ibahe umugisha.
Abasenateri batanze urugero rwiza cyane! Bibaye byiza n’izindi nzego zajya ziteranya nka gutya tukubakira abatagira aho bikinga cg begeka umusaya. Kandi nibyo byihuse bitanahenze. Tugerageze twiyubakire igihugu.
Uyu muganda uri muri mike wageze kuri byinshi muri izi mpera z’ukwezi,kuko kuba warasanye amazu,akazaterwa sima ni byiza kuko ntazongera kwangirika bibaho.kandi abayatuyemo ntibagategereze ko yangirika bikabije bajye basana ahangiritse hatoya kandi ntibyabahenda nubwo baba bafite ubushobozi bukeya.
iki gikorwa uruganda inyange yagejeje kuri aba baturage ni urugero rwiza cyane,kuburyo n’abandi bafite ibigo nk’inyange biramutse bikoze nk’ibi ikibazo cy’amacumbi atameze neza atuwemo n’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi cyakemuka nka 60%.