Gatsibo: Kubura amafaranga byadindije ikorwa ry’imihanda
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kubura amafaranga byatumye imihanda itatu ya kaburimbo yoroheje yagombaga gukorwa idindira.
Imihanda ya kaburimbo yoroheje yagombaga gukorwa ni uwa Bukomane-Nyarukoni, ugahura n’uwa kaburimbo Nyagatare-Rukomo-Base, uwa Ndatemwa-Muhura ndetse n’uwa Kanyangese-Karambi, uhuza Akarere ka Gatsibo n’aka Kayonza.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Meya Gasana yavuze ko uretse iyi mihanda ihuza Imirenge, ariko ngo hari n’indi yo mu mujyi wa Kiramuruzi na yo yadindiye, ariko ngo ubu yose yamaze gukorerwa inyigo hakaba hasigaye kubona amafaranga ngo itangire gukorwa.
Yagize ati “Hari n’indi mihanda mu mujyi wa Kiramuruzi igomba gukorwa, iyi yose yarangije gukorerwa inyigo, icyo dusigaje ni ukugira ngo tubone amafaranga itangire gukorwa.”
Ubundi iyi mihanda yakabaye ikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2023/24 ibura amezi abiri gusa ngo igere ku musozo, gusa ngo ikaba ishobora kuzakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2024/25.
Mu mpera z’umwaka wa 2023, nibwo hatangiye gukorwa imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Kabarore ifite uburebure bwa Kilometero 3.43, na yo yaje isanga indi yubatswe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/23 mu Mirenge ya Kabarore na Kiziguro ireshya na Kilometero 5.2.
Abaturage bavuga ko ikorwa ry’imihanda ribafasha kugeza umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ku isoko mu buryo buboroheye, ariko yaba idakozwe bagahura n’igihombo kuko nta modoka zibasha kuyigendamo mu buryo bworoshye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|