Gatsibo: Koperative yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y’izabukuru

Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri ‘COPRORIZ Ntende’ bageze mu zabukuru barenga 360, batangiye guhabwa amafaranga y’izabukuru abafasha mu mibereho, ikaba iyaha abageze ku myaka 65.

COPRORIZ Ntende yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y'izabukuru
COPRORIZ Ntende yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y’izabukuru

Ubusanzwe abantu bahabwa amafaranga y’izabukuru (Pension), baba ari abakozi ba Leta cyangwa ab’ibigo bititari ibya Leta, ariko bose bahujwe no kubona umushahara wa buri kwezi kandi barateganyirijwe mu Kigo cy’Ubwiteganyirize.

Bishobora kuba ari ubwa mbere bibaye ku bantu badateganyirizwa imisanzu, noneho bikaba ibidasanzwe ku bahinzi.

Umuyobozi wa COPRORIZ Ntende, Rugwizangoga Elysé, avuga ko batekereza gukora iki gikorwa babitewe n’uko bamwe mu bahinzi bamaraga gukura mu myaka, ntibabashe guhinga uko bikwiye bahitamo gushaka uko babafasha kugira ngo bumve ko bakiri kumwe n’abandi, kandi bakomeze kubona umusaruro wari usanzwe.

Ati “Muri za nkingi z’imiyoborere myiza twashatse kugira ngo tugumane abasaza n’abakecuru bacu, baraducikaga kuko burya guhinga umuceri biravuna ariko tumaze gushyiraho iki kintu cyo kubaha amafaranga y’izabukuru, nta musaza cyangwa umukecuru wongeye kuducika.”

Avuga ko ari urugero rwiza muri Koperative kuko n’ubusanzwe urukwavu rukuze rwonka abana barwo.

Ngo uretse kubaha amafaranga y’izabukuru, ngo aba basaza n’abakecuru banafashwa guhinga imirima yabo kugira ngo umusaruro babonaga bagifite imbaraga utagabanuka.

Avuga ko icyakora bashyiraho amafaranga 30,000 ku mwaka kuri buri wese bari mu igererageza kuko batangiye kuyabaha umwaka ushize, ari nayo mpamvu ubu bifuza kuyongera kuko babona icyari kigambiriwe cyagezweho.

Agira ati “Umwaka wa 2022 nurangira turashaka kuzicara tukareba uko twayongera, kuko igerageza ryatweretse ko bishoboka kandi nabo barabyishimiye cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba abayobozi ba Koperative bicara bagatekereza imishinga iyiteza imbere ndetse bakibuka n’abageze mu zabukuru, biyigira ubukombe mu makoperative.

Avuga ko ibi bigaragaza ubuyobozi bwiza bushyira abanyamuryango ku isonga, kugira ngo batere imbere.

COPRORIZ Ntende ngo igiye kuba urugero rwiza ku yandi makoperative ari mu Karere, ku buryo bashaka guhuza ubuyobozi bwayo bakigira ku yifite imikorere myiza.

Ati “Nk’Akarere turateganya guhuza ubuyobozi bw’amakoperative yose, noneho ay’intangarugero nk’iyi agatanga ubuhamya, bakavuga uko bayobora bikaba nk’uburyo bwo guha amakuru y’imiyoborere n’imicungire y’iby’abandi, noneho bakababera nk’abantu babahagarariye babigisha uko bikorwa.”

Yemeza ko n’ubwo ari urugendo, ariko nk’ubuyobozi bafite ikizere ko mu gihe runaka amakoperative yose mu Karere azaba akora neza.

Hotel ya COPRORIZ Ntende yinjiza amafaranga afasha abanyamuryango
Hotel ya COPRORIZ Ntende yinjiza amafaranga afasha abanyamuryango

Umwe mu basaza bahabwa amafaranga y’izabukuru, Ntigura Thacien w’imyaka 76, avuga ko Koperative asigaye ayifata nk’ababyeyi be kuko imibereho ye ariyo ayikesha.

Agira ati “Inyungu mfite ni uko Koperative ariyo Data ariyo Mama, ayo bampa amfasha mu kunsindagiza mu buzima busanzwe kuko ntakibasha kwikorera nka mbere. Ikindi nizeye neza ko n’iyo igihe cyagera byahwaniyemo COPRORIZ yanyandurura. Uba umeze nabi ikagutabara, wamera neza ikagushyigikira.”

Abarenga 360 nibo bahabwa amafaranga y’izabukuru aho buri wese ayahabwa buri mwaka, ariko intego ikaba ari uko azongerwa hashingiwe ku rwunguko rwa Koperative.

Iyi Koperative ifite ibindi bikorwa biyibyarira inyungu bitari ubuhinzi, birimo Hoteli, ubworozi bw’inkoko, uruganda rwa kawunga ndetse na Farumasi y’imiti y’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka