Gatsibo: Imishinga minini izakorwa izongera abagerwaho n’amazi n’amashanyarazi

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko harimo gukorwa imishinga minini y’amazi meza n’amashanyarazi ikaba igamije kongera umubare w’abaturage bagerwaho n’ibyo bikorwa by’iterambere.

Abagerwaho n'amazi meza baziyongeraho 10%
Abagerwaho n’amazi meza baziyongeraho 10%

Ni mu gihe kandi imihanda iteganyijwe ngo igamije guhuza Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gatsibo, ikazanafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko biboroheye.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu Karere ka Gatsibo hazakorwa imishinga itatu minini y’amazi meza harimo uwa Nyabikiri uzayageza ku baturage 1,100, uwa Minago uzaha abaturage 2,400 n’uwa Rwandabarasa uzaha abaturage 3,500 amazi meza.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iyi miyoboro niyuzura umubare w’ababona amazi meza uzava kuri 74% ukagera kuri 84%.

Ati “Si iyi gusa dufite hari n’indi minshinga ikiri mu nyigo ariko ikigamijwe ni uko umwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Iyi mishinga nirangira tuzava kuri 74% tugere kuri 84%.”

Uretse imiyoboro y’amazi hari kandi n’undi mushinga Akarere gafatanyamo n’Ikigo cy’igihugu cyo gukwirakwiza amashanyarazi (REG) ukorerwa mu mirenge ya Muhura, Gasange, Remera na Kiziguro uterwa inkunga na Banki y’Isi ugeze kuri 98% ukorwa, ukazaha abaturage 6,000 umuriro w’amashanyarazi.

Abaturage bagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi bazava kuri 42% bagere kuri 48%
Abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bazava kuri 42% bagere kuri 48%

Nurangira ngo umubare w’abakoresha amashanyarazi yaba ay’umurongo mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba baziyongeraho 6%.

Agira ati “Ubusanzwe turi kuri 42% ubaze amashanyarazi ku muyoboro mugari n’abakoresha akomoka ku mirasire y’izuba, uyu nusozwa nibura tuzaba twiyongereyeho 6%. Inyigo zirakomeje kugira ngo tuzamure umubare w’ababona umuriro w’amashanyarazi.”

Mu mishinga minini akarere ka Gatsibo gafite kandi harimo umuhanda wa kaburimbo yoroheje Kiramuruzi - Murambi - Gasange – Muhura, ariko ukaziyongeraho ibirometero umunani (8) ugahuza Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gatsibo.

Gasana avuga ko uwo mushinga watekerejwe muri iyo mirenge ahanini hagamijwe korohereza abaturage kugeza umusaruro w’umuceri, ibitoki na kawa ku isoko.

Ati “Uzaca mu gishanga cy’umuceri cya Kanyonyomba cya hegitari 500 bitumen umuceri uhera uzagera ku isoko, unyure i Murambi ibitoki bihera bigere ku isoko, ikawa ya Muhura na Gasange na yo ibone uko igera isoko. Ariko uzanaduhuza na Gicumbi byoroshye ubuhahirane cyane ku bucuruzi bw’imyaka.”

Imihanda ya kaburimbo yoroheje izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko
Imihanda ya kaburimbo yoroheje izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko

Umujyi wa Kabarore nawo ukaba uzakorwamo ibirometero bitanu bya kaburimbo ndetse n’umuhanda uca imbere y’ibitaro bya Kiziguro.

Imishinga y’amazi ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, uw’amashanyarazi ukagira agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni 700 mu gihe imihanda ya kaburimbo ifite agaciro ka miliyari eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza mutubarize meya Ko Natwe dufite Umuriro udahagije Wurutsinga rumwe mutugari twa Manishya, na nyagahanga rwose nicyibazo duhora tubaza nidusubizwe

Ninkurizabo Fabrice yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Mutubarize ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo niba bajya babona ibikorwaremezo by’amazi byubatswe mbere ya 1994, ahitwa i Bugarura bikaba byarangiritse cyane, abaturage bahatuye bakaba bamaze imyaka n’imyaniko bavoma amazi aho bita ku ruzi (Aho bugarura igabanira na Mamfu) nk mu birometero 10. Birababaje.

Kaka yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka