Gatsibo: Imiryango ibana neza igiye kubyara muri batisimu ibanye nabi

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gatsibo, Bishyika Oliva, avuga ko uyu mwaka bihaye umuhigo wo kurandura amakimbirane binyuze muri gahunda ya ‘Ndakumva shenge’, ingo zibanye neza zibyara muri Batisimu izikiri mu makimbirane.

Baraganira uko bagiye gufasha imiryango iba mu makimbirane
Baraganira uko bagiye gufasha imiryango iba mu makimbirane

Muri gahunda ya Ndakumva shenge ngo bazajya mu Midugudu yose habarurwe ingo zibana mu makimbirane ndetse n’izibanye neza, kandi zaba intangarugero ku buryo zakwigisha izindi.

Ingo zibana neza ngo zizasabwa kwegera no kuganiriza izifite amakimbirane, babereka ingaruka mbi zayo n’ibyiza byo kubana neza.

Ati “Ingo zibana neza ndetse n’izahoze mu makimbirane zikayavamo, ni bo tuzifashisha mu kuganiriza ingo zibana nabi, babereke ibyiza byo kubana neza n’igihombo kiri mu kubana nabi kandi turizera ko bazahinduka, kuko bazaba babereka ibyo bibonera, mbese bazababyara muri Batisimu.”

Avuga ko impamvu bahisemo uyu muhigo wo kurandura amakimbirane ariko aribo ugiraho ingaruka mbi nyinshi.

Agira ati “Iyo habaye amakimbirane kenshi umugabo iyo atagukubise araguta, akagusigira umuryango wose, nta mugabo uraheka umwana ngo yataye urugo, ariko umugore n’iyo agiye kugenda yibaza ku bana be.”

Akomeza agira ati “Ibibazo amakimbirane yateje, abagore nitwe birimo kuremerera kurusha abagabo kuko ashobora kuguta hano kubera amakimbirane wamuteje, yagera hirya agashaka undi mugore agusigiye abana yenda bane ugasanga uraremerewe.”

Amakimbirane iyo akijijwe kandi bigizwemo uruhare n’abagore, ngo nibo ba mbere babyungukiramo kuko iterambere mu rugo rigerwaho.

Ndakumva shenge kandi izagera no kuri bamwe mu bagore bahora batarangwaho ingeso nziza, nk’abahora mu tubari aho bazigishwa, ariko babanje gutegwa amatwi kugira ngo hamenyekane impamvu ibibatera.

Imiryango kandi izigishwa inyungu yo kurera abana neza kandi ababyeyi bose bafatanyije.

Uretse iyi gahunda igamije kurandura amakimbirane ngo hari n’iya “Tugendane" igamije gukangurira abantu isuku n’isukura ndetse no kurwanya bwaki.

Iyi gahunda yo ngo izabanzirizwa n’icyumweru cyo gukangurira abantu kugira isuku n’isukura, izakorerwa mu Murenge ufite ikibazo cy’isuku nke kurusha indi.

Agira ati “Tuzahamagara abahagarariye imirenge mu nama y’Igihugu y’Abagore, tujye mu Murenge Ubuyobozi buzaduhitiramo twakoreramo ubwo bukangurambaga, tukazibanda ku gukurungira amazu no kubaka uturima tw’igikoni, ababyeyi basabwe kugira isuku no gutegura indyo yuzuye.”

Abahagarariye CNF muri buri Murenge ngo bazajya gukora ubwo bukangurambaga mu Mirenge bahagarariye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka