Gatsibo: Imiryango 700 ibana mu makimbirane
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko imiryango 700 ariyo yabaruwe mu Karere kose ibana mu makimbirane akenshi ngo aturuka ku micungire y’umutungo w’abashakanye n’ubusinzi.
Kugira ngo iyi miryango igaragare ngo bagiye urugo ku rundi hagamijwe kumenya imibanire y’abarubamo maze abafitanye amakimbirane bafashwe kuyavamo kuko adindiza iterambere.
Avuga ko aya makimbirane yose adaturuka ku bagabo gusa kuko hari n’abagore baba banyiribayazana yayo.
Iby’ingenzi byagaragaye bikomokaho ayo makimbirane yo mu miryango ngo ni imicungire y’umutungo w’abashakanye ndetse n’ubusinzi.
Ati “Kuba abashakanye badahuza amakuru ku micungire y’umutungo, rimwe na rimwe ugasanga umwe mu bashakanye afite igitekerezo cyiza ariko kuko atakiganiriye n’uwo bashakanye bikazana amakimbirane.”
Akomeza agira ati “Ikindi ni ubusinzi aho abantu banywa bakarenza urugero bigatera amakimbirane n’intonganya.”
Uwimana, avuga ko aya makimbirane yo mu miryango ariyo nkomoko y’ihohoterwa ry’abana kuko batabasha kwiga neza, abari mu mirire mibi n’ibindi.
Avuga ko iyi miryango yabaruwe iri mu makimbirane, batangiye kuyiganiriza bifashishije abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ndetse n’inzego z’ibanze ku buryo hari icyizere ko bamwe bashobora kuyavamo.
Umubyeyi wo mu Karere ka Gatsibo utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yigeze kubaho urugo rwe ruba mu makimbirane ku buryo yageze aho yumva yakwisubirira iwabo iby’urushako akabivamo burundu.
Icyo gihe ngo urugo rwabo nta terambere rwagiraga ahanini kuko buri wese yakoraga atabishyizeho umutima ndetse n’imyaka yeze buri wese akagurishaho rwihishwa bigatuma urugo ruhorana inzara.
Yagize ati “Jye n’umugabo twahoraga turwana, byageze igihe ndabimenyera ataza atongana nkaba arijye ushoza intambara, nari narabaye ikihebe bigera n’aho nifuza kwisubirira mu rugo nkamutana abana kubera intonganya twahoragamo. Twarezaga akagurisha rwihishwa yagenda nanjye nkabigenza uko bugacya tugatangira guhaha, mbese tugahorana inzara.”
Nyuma ngo bakomeje kugirwa inama n’inzego zitandukanye harimo urusengero basengeragamo, abayobozi ndetse n’abaturanyi barahinduka ku buryo ubu bakorera hamwe kandi babanye neza.
Avuga ko ahanini yahoraga akeka ko umugabo amuca inyuma mu gihe umugabo nawe yamushinjaga kutiyitaho (kutigirira isuku) bigatuma bahora barwana.
Kuva bavuye mu makimbirane, hashize imyaka irindwi ngo urugo rwabo rwateye imbere ku buryo babashije kwiyubakira inzu nziza n’abana bakaba basigaye biga mu mashuri meza ndetse ngo banafite imishinga myinshi yo kwagura ubutaka bityo bagakorera ahantu hagari.
Asaba abashakanye kubahana, kujya inama kuri buri kintu cyose ndetse no kwimikaza ibiganiro hagati yabo kuko bikemura ibibazo byose.
Ohereza igitekerezo
|
Njye numva itegeko ry’umuryango kubijyanye no gushaka ryagororwa abantu bakajya babana kuri manda runaka ni guhera ku myaka itatu, baba bagishimanye ikaba yakomgerwa ahubwo hagakazwa iryo kwita ku bana kuko iyo umuryango ujemo amakimbirane abana ni bo bahazaharira cyane. Rwose ntumwa za rubanda muzakirebeho. Murakoze