Gatsibo: Imiryango 47 niyo yagizweho ingaruka n’ibiza

Imiryango 47 niyo imaze kubarurwa yagizweho ingaruka n’ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga mu Murenge wa Nyagihanga Akagari ka Nyagatabire, ahasambutse amazu ndetse n’imirima y’intoki.

Amazu menshi yavuyeho ibisenge
Amazu menshi yavuyeho ibisenge

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 15 Kanama 2024, ubwo imvura ivanze n’umuyaga yagwaga mu Kagari ka Nyagatabire amazu menshi akaba yavuyeho ibisenge ndetse n’intoki ziragwa.

Kugeza ubu ibarura rimaze gukorwa ryagaragaje ko amabati 547 yamaze kwangirika. Inkuru ya RBA ivuga ko ubuso bw’imyaka yangiritse bwo bukibarurwa.

Intoki zaguye kubera umuyaga mwinshi
Intoki zaguye kubera umuyaga mwinshi

Kigali Today ntirabasha kubona ubuyobozi kugira ngo bugire icyo butangaza kuri aya makuru ndetse n’icyo abaturage amazu yabo yavuyeho ibisenge bafashwa.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka