Gatsibo: Imiryango 124 itishoboye yatangiye guhabwa isakaro

Imiryango 124 kuri 140 yo mu Murenge wa Nyagihanga yasabwe kuzamura amazu igahabwa isakaro, yatangiye kurihabwa nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze baritegereje.

Mukarusagara Drocelle ni umwe mu bahawe isakaro
Mukarusagara Drocelle ni umwe mu bahawe isakaro

Imiryango 140 itishoboye igizwe n’abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yiganjemo abasigajwe inyuma n’amateka mu kwezi k’Ugushyingo 2021 yasabwe n’ubuyobozi bw’Umurenge kwishakamo ubushobozi ikazamura amazu hanyuma bagahabwa isakaro hagamijwe gukemura ikibazo cy’abadafite amacumbi.

Abaturage bazamuye amazu ariko bamara igihe bategereje isakaro, nk’uko umwe muri bo yabisobanuye ati “Maze imyaka umunani mu icumbi, Mudugudu yaraje aratubwira ngo tuzamure amazu baduhe amabati ku Murenge arahari. Twarubatse amabati arabura ku buryo inzu imwe yaraguye."

Muri Nyakanga 2022, iyi miryango yatangiye guhabwa isakaro ku buryo imiryango 124 yatangiye gusakara amazu.

Mukarusagara Drocelle ni umwe mu bamaze guhabwa isakaro ushimira ubuyobozi kubera ko bagiye gutura mu mazu yabo bwite bakava mu bukode bwabagoraga.

Ati "Nabaga ahantu habi imvura yaragwaga nkabura aho nkwirwa kandi ari ubukode kandi nabwo kububona byari ikibazo. Turashimira Perezida kuko ibyo yatwoherereje abayobozi babitugejejeho. Ubu imvura n’iyo yagwa nta kibazo."

Amabati asaga 600 ni yo yashyikirijwe iyi miryango 124 hakaba hasigaye imiryango 16 itarahabwa isakaro.

Umukozi w’Umurenge wa Nyagihanga ushinzwe Ubuhinzi n’Umutungo kamere, Theogene Twagiramungu, avuga ko impamvu yatumye isakaro ritinda ari imbogamizi zaturutse ku bafatanyabikorwa bari baribijeje.

Anatanga icyizere ko mu minsi ya vuba imiryango isigaye na yo izabona isakaro kuko hari abafatanyabikorwa babyemeye.

Agira ati “Hari abafatanyabikorwa tukivugana kandi bemeye kuzadutera inkunga. Dufite rero icyizere ko mu minsi ya vuba bazaba bariduhaye tukarishyikiriza abaturage.”

Iyi miryango 140 igizwe ahanini n’abatishoboye ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NUKURI.LETA.NUMUBYEYI.ITEKEREREZA.ABATISHOBOYE

NIRERE.Leonidas yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka