Gatsibo: Imibiri yakuwe mu rwobo rwa Kiziguro izashyingurwa muri Mata 2021

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu rwobo rwa Kiziguro byarangiye ubu irimo gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Gushakisha imibiri mu rwobo rwa Kiziguro byarasojwe, iri gutunganywa ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Gushakisha imibiri mu rwobo rwa Kiziguro byarasojwe, iri gutunganywa ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 byatangiye ku wa 12 Ukwakira bisoza kuwa 18 Ugushyingo 2020.

Kuwa 27 Ukwakira nyuma y’iminsi 15 imirimo yo gushakisha imibiri itangiye ni bwo umibiri wa mbere wabonetse. Wabonetse abashakisha bageze kuri metero 14 z’ubujyakuzimu, bakaba barasoje bageze kuri metero 24 n’igice.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene avuga ko ubu barimo gutunganya iyi mibiri kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Twarasoje umubiri wa nyuma wakuwemo, umwobo ntiwari muremure nk’uko twabitekerezaga. Ubu turimo gutunganya imibiri kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 27”.

Sibomana avuga ko umubare w’imibiri yakuwemo utaramenyekana kubera ko yangiritse cyane, gusa ngo bakeka ko abajugunywe mu rwobo rwa Kiziguro barenga ibihumbi bitanu.

Igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri kigitangira, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangirije itangazamakuru ko nibasoza hazakurikiraho gusukura imibiri no kuyishyingura mu cyubahiro ndetse ko bizaruhura imitima y’ababo.

Yagize ati “Nidusoza tuzayisukura, dushake amasanduku, dutumire imiryango ifite ababo bishwe bakajugunywa muri uru rwobo, inshuti n’abavandimwe cyane abacitse ku icumu kugira ngo baze tubakorere umuhango wo kubaherekeza mu cyubahiro bari bakwiye, twari tubagombye”.

Yakomeje agira ati “Kuri aba bo kubera urupfu bishwe ngira ngo n’imitima y’ababo barokotse izaruhuka, isubire mu gitereko bumve baruhutse kuko babashije gushyingura abantu babo”.

Urwibutso rwa Kiziguro rurimo kubakwa neza
Urwibutso rwa Kiziguro rurimo kubakwa neza

Urwobo rwa Kiziguro rwacukuwe n’abapadiri bera bakoreraga umurimo w’iyogezabutumwa bw’Imana muri Paruwasi ya Kiliziya gatolika ya Kiziguro mu mwaka wa 1972 ngo hashakishwa amazi meza.

Amazi abuze urwo rwobo ntirwigeze rusibwa, kugeza muri Mata 1994 abicanyi bajugunyamo Abatutsi bamaze kwica abandi bajugunywamo ari bazima.

Kuwa 11 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya baturutse ahantu hatandukanye muri komini Murambi n’izindi zari ziyegereye batangiye kwicwa bakajya kujugunywa muri uru rwobo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ubu rurimo kubakwa mu buryo bwo kubungabunga amateka ya Jenoside mu cyahoze ari komini Murambi, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi 14,835 bishwe muri Jenoside.

Urwobo rwa Kiziguro na rwo ruzabungabungwa kugira ngo amateka yarwo atazibagirana, ubu hakaba hatekerezwa gukorwa inyigo y’uko ruzaba rumeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka