Gatsibo: Hatangijwe ikigo kizajya gifasha mu by’amategeko abana batewe inda

Ku wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022, mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ikigo kizajya gifasha mu by’amategeko no kwigisha imyuga abana b’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda, mu rwego rwo kubafasha kubona ubutabera no kwita ku bana babo.

Abo bakobwa bahohotewe bagiye kujya bigishwa imyuga ndetse banafashwe mu by'amategeko
Abo bakobwa bahohotewe bagiye kujya bigishwa imyuga ndetse banafashwe mu by’amategeko

Icyo kigo giherereye mu Murenge wa Kabarore, kikaba cyarabonetse ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umuryango uharanira iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Empower Rwanda.

Ku ikubitiro icyo kigo kizatangirana abana 100 basambanyijwe bagaterwa inda bakazigishwa imyuga. Uretse imyuga hazaba harimo irerero, ishami rishinzwe kwigisha ibijyanye no guhangana n’ihungabana ndetse n’iry’ubufasha mu butabera.

Aba bangavu bazigishwa imyuga mu gihe cy’umwaka n’igice, nyuma yo kwiga bakurikiranwe amezi atandatu banahabwe ibikoresho by’ibanze bijyanye n’imyuga bize, bafashwe gukora imishinga iciriritse bahuzwe n’ibigo by’imari, kugira ngo babone igishoro ku buryo bworoshye.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko aba bana bazafashwa mu bujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi, kugira ngo babashe kubona amafaranga yo kurera abana babo, cyane ko ari ababyeyi batoya.

Kubona amafaranga ngo bizabafasha kwirinda ibishuko by’abagabo kugira ngo badakomeza kubyara.

Ikindi ariko ngo bazakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana no kubigisha amategeko arengera umwana w’umukobwa, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

By’umwihariko ariko ngo bazakora ubuvugizi kugira ngo basubizwe mu miryango yabo, kuko bamwe birukanywe basigaye bibera aho babonye.

Ati “Tuzakora ubuvugizi busubiza aba bana mu miryango yabo bave ku mihanda, kuko habaviramo kongera guhohoterwa birushije ibyo baba baranyuzemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hashize imyaka itatu aka karere kaza imbere mu kugira umubare munini w’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda z’imburagihe.

Avuga ko ari ibintu bihangayikishije ari yo mpamvu yatumye baganira n’abafatanyabikorwa b’Akarere, kugira ngo habeho imishinga ifatika ifasha abo bana.

Yagize ati “Muri uyu mwaka twatekereje ko twagira ibikorwa bifatika mu buryo bwo gufasha abana b’abangavu batewe inda z’imburagihe, kugira ngo babone aho bigishirizwa banasubire mu mashuri banigishwe imyuga.”

Abaturage basabwe guhagurukira isambanywa ry'abana kuko byica umuryango nyarwanda
Abaturage basabwe guhagurukira isambanywa ry’abana kuko byica umuryango nyarwanda

Umwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, yavuze ko iki kigo kizabafasha mu kwita ku bana babo ndetse n’imiryango kuko ubundi ngo bari babayeho nabi.

Ati “Kigiye kutwigisha imyuga, mu busanzwe twari dufite ikibazo cy’ubushomeri tutabasha kwiyitaho n’abana bacu ndetse nta n’icyo twafasha umuryango. Nidusoza kwiga tuzakora tubona uko twita ku bana bacu ndetse n’imiryango yacu natwe tutiyibagiwe.”

Kuri ubu ngo harimo gukorwa isesengura n’imyuga yashoboka mu Karere, hanyuma abanyeshuri ba mbere bazatangire kwiga imyuga muri Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka