Gatsibo: Hari imijyi igiye kuvugururwa
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said, avuga ko hagiye kuba impinduka mu mijyi igize aka Karere haba mu mitangire ya serivisi, imiturire n’uburyo ubucuruzi bukorwa, hagamijwe gukurura abashoramari ariko n’ubwiza bwayo.
- Izi nizo nzu zifuzwa mu mijyi ya Kabarore, Kiramuruzi na Ngarama
Imijyi igiye kuvugururwa ni Kabarore, Kiramuruzi na Ngarama.
Sibomana avuga ko impamvu hakwiye impinduka, ari uko Akarere ka Gatsibo ari inzira y’ubukerarugendo kubera Pariki y’Akagera.
Mu bizibandwaho mu guhindura iyi mijyi, harimo kubaka ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, kunoza ibishushanyo mbonera no gushishikariza abacuruzi kwihuza bakubaka inzu zigezweho ku butaka buto.
Izi mpinduka ariko nanone ngo zizibanda ku mitangire ya serivisi, mu buryo ubucuruzi bukorwa ndetse n’imiterere yayo hagamijwe gukurura ba rwiyemezamirimo.
Ati “Hakenewe impinduka muri serivisi, mu bucuruzi, mu miturire, impinduka z’uko iyo mijyi iteye ku buryo ikurura abantu kuza kuyibamo, kuko turi inzira y’ubukerarugendo ku bagana Pariki y’Akagera.”
- Inzu y’ihuriro ry’abacuruzi mu mujyi wa Kabarore, bifuza ko ubutaha yaba ari igeretse
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gatsibo, Rugwizangonga Elysé, avuga ko bafite ingamba zigamije guhindura imijyi yabo, ikagera ku rwego rw’indi mijyi iri mu Gihugu.
Agira ati “Ikigaragara imijyi yacu iri inyuma ugereranyije n’indi iri mu Gihugu, ariko tugiye kubiganiraho nk’abikorera dushake uko yaba myiza kurushaho, ku buryo izakurura abantu benshi baba abashaka kuyishoramo imari ariko n’abakiriya.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuzamura umujyi mu Karere k’icyaro ariko bashake uko bakora kaburimbo zoroheje kuko nazo zizihutisha iterambere ry’Akarere ka Gatsibo