Gatsibo: Harateganywa kwakira izindi mpunzi mu nkambi ya Nyabiheke

Minisiteri ishinzwe impunzi (MIDMAR), iratangaza ko inkambi ya Nyabiheke yo mu karere ka Gatsibo igiye kongerwa ikabasha kwakira izindi mpunzi, nyuma yaho impunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwiyongera mu Rwanda.

Inkambi ya Nyabiheke iherereye mu Murenge wa Gatsibo, ubu ifite impunzi zirenga ibihumbi umunani zihunga ziva muri Congo, kandi hakaba hari n’abandi bagenda bayizamo.

Ushinzwe itangazamakuru muri MIDMAR, Fredrick Ntawukuriryayo, avugana n’itangazamakuru yagize ati “Tugiye kongera hegitari 23 kugira ngo dushake aho twakwimurira izi mpunzi zivuga ururimi rw’ikinyarwanda zikomeje guhungira mu Rwanda ziva muri Congo.”

Ntawukuriryayo avuga ko amakuru amwe yagiye atambuka avuga ko inkambi z’impunzi ziri mu gihugu, zamaze kuzura, ko ataribyo, ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza kwita kuri izi mpunzi neza.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu impunzi z’Abenyekongo ziri mu Rwanda, zirimo kubona aho ziba heza n’ibizitunga, bikagerwaho Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) n’andi mashami yawo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko iyi gahunda yo kongera inkambi ya Nyabiheke ikakira izindi mpunzi, ubuyobozi buyizi kandi ko biteguye kuzakira zikajya hamwe n’izindi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibongere nabonye mu karere bitoroshye , icyo gikorwa ni cyiza kabisa..

habanabakize yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka