Gatsibo: Hagiye kubakwa icyanya ndangamwimerere

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2023, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, hazatangira kubakwa icyanya ndangamwimerere, kizahurizwamo byinshi bigaragaza umwihariko w’Akarere ukaba n’igisubizo cy’isoko ku bahinzi b’ibihahingwa cyane.

Igishushanyo mbonera cy'Icyanya ndangamwimerere cya Gatsibo
Igishushanyo mbonera cy’Icyanya ndangamwimerere cya Gatsibo

Iki cyanya ndangamwimerere cya Gatsibo kizuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari eshatu (3). Ibihingwa by’umwihariko bizamurikirwa muri iki cyanya ni ikawa, ibitoki, ibigori n’ibindi.

Uyu mushinga ni wo waganiriweho cyane mu nama mpuzabikorwa y’Akarere, yateranye ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said, avuga ko bashatse gukusanyiriza hamwe umwimerere wa Gatsibo, ukagaragarira abanyura muri aka Karere.

Ati “Umuntu yaba avuye i Nyagatare akomeza cyangwa avuye i Kigali ajya mu Gihugu twegeranye, akaba yabona umwihariko wa Gatsibo, nibwo twatekereje gukora ikintu cyo guhagarara bya kanya gato (Stop over).”

Imikorere y'iki cyanya yagejejwe ku bagize inama mpuzabikorwa y'Akarere
Imikorere y’iki cyanya yagejejwe ku bagize inama mpuzabikorwa y’Akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko bitarenze umwaka wa 2023 hazatangira imirimo yo kubaka iki cyanya, ikazasozwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Avuga ko ikigamijwe ari ukugaragaza ibyo bakora, ishoramari ndetse n’ubukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka